Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, Abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada, bahamya ko ikintu cyose kiba ku muntu ari uko Imana iba yabyemeye ko biba ,kandi bagahamya ko buri buzima uciyemo buba bugomba kugusigira isomo mu buzima.
Aba bakobwa b’impanga bavuga ko gukurira mu buzima bushaririye ndetse bugoye cyane bwo mu buhungiro byabahaye imbaraga zo gufasha abatishoboye mu Rwanda.
Aba bombi bavukiye i Burundi. Ababyeyi babo bahungiye muri iki gihugu mu mwaka wa 1959 ,ariko bahamya ko ubu buzima butari bworoshye nagake aho bari ahitwa Mushiha mu nzu y’ibyatsi ntacyo kurya ,ntacyo kunywa mbese ubuzima butoroshye na gake ariko Imana ikabarinda.
Aba bakobwa bavuka mu muryango w’abana 10,ariko bahamya ko ubuzima babayemo butari gutuma bakura uretse Imana yo mu ijiru yonyine yabarengeye.
Bahamya ko Imana yabaye mu ruhande rwabo kugeza aho baje ku kujya Ibujumbura ariko nabwo ubuzima bukomeza kuba ingume kuko ubwo bari bavuye mu nzu y’ibyatsi ariko nabwo bakimukira mu y’amabati ashaje iva hose.
Ku bw’umugisha w’Imana Bukuru na Butoyi baje kubona abagiraneza barabafasha kujya muri Canada ,bagezeyo babasha kwiga ndetse banashaka n’abagabo. Ubu bombi ni ababyeyi ariko badashabora narimwe kuzibagirwa ubuzima bugoye banyuzemo ,kandi uko kutabwibagirwa bibatera no gufasha abari mu buzima bigoye nk’ubwo bakuriyemo cyangwa n’abari inyuma yabwo ndetse ibi bakabikora bahereye ku gihugu cyabo cy’Urwanda.
Ubuzima butoroshye banyuzemo ariko Nyagasani akababa hafi bumva ntarindi turo rikomeye batanga uretse gufasha abatishoboye babayeho mu buzima bugoye.
Bukuru na Butoyi bashinze umuryango “Shelter them Batarure”, nyuma y’aho mu mwaka wa 2005, baje mu Rwanda, bakahasanga abana b’inzererezi benshi. Ibi ngo byabateye intimba ku mutima bibibutsa ubuzima babayemo mu buhungiro, bituma mu mwaka wa 2007 bashyinga umuryango uyu muryango ufasha abatishoboye.
Bahamya ko Inkunga ngo nta handi iva uretse mu bwitange, bw’abanyacanada n’abandi bafite umutima utabara.
Uyu muryango ushingiye ku mahame ya gikristu ariko ntabwo barobanura abo bagomba gufasha kuko bose ari ibiremwa by’Imana kandi bose akaba ari abakwiriye kugirirwa impuhwe.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yaganiriye n’uhagarariye uyu muryango mu Rwanda( country Director) Jules Higiro maze adutangariza ibi bikurikira:
“ Ubundi uyu mu ryango Shelter them Batarure ni umuryango ushingiye ku mahame ya gikristu kuko abawushinze ni abakristu (Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre). Ariko ibi ntabwo bisobanura ko dutoranya imiryango cyangwa abana ba,abakristu gusa ngo abe aribo dufasha. Hoya dufasha umwana wese nk’ikiremwa cy’Imana kandi gikwiriye kugirirwa impuhwe.
Ikindi ntabwo dutegeka abana aho bakwiye gusengera cyane cyane ko dufite abana bakuru bashobora kwihitira mo aho gusengera, ariko abana batoye bo birumvikana ko bataba bafite ubushobozi bwo kwihitiramo bo basenga mu ishuri ryo kucyumweru( Sunday school) mu rusengero rwitwa Community Bible Church”.
Bakomeza bavuga ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha Leta y’Urwanda kurwanya ubukene ,bafasha abatishoboye kwifasha kandi bahamya ko hamwe no gusenga byose bizagenza neza,kuko ibikorwa byabo byose babanza kubiragiza Imana mbere yo kubikora.
Ubu Butoyi na Bukuru bari mu Rwanda hamwe n’abafatanya bikorwa byabo kandi bagize ibihe byiza bidasanze hamwe n’abana babo bitaho buri munsi. Babatembereza, bakina ,basenga ,babasura mu miryango,babaha iby’ingambwa bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi mbese bagaragariza abana ko batari boyine ahubwo bafite ababatekereza kandi babitayeho.
Ibi bikorwa ni byiza cyane uyu muryngo ukwiriye guterwa inkunga ishoboka yose cyane cyane iy’amasengesho. Kandi Ubumwe.com twiyemeje kuzajya tumagezaho buri munsi ibikorwa by’uyu muryango uko Imana izaguma kudushoboza kugira ngo ubwami bw’Imana burusheho kwamamara.
Kandi Ababantu bagize iki gitekerezo ndetse n’abafatanya bikorwa byabo Imana ibahe umugisha utagabanyije.
Muri Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013, Bukuru na Butoyi, basabye Perezida Paul Kagame ikibanza cyo kubakamo amazu, amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye bo mu Rwanda, arakibaha.
Iki kibanza gifite hegitari 2, 5 giherereye ku Ruhuha mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera. Aba bavandimwe ngo byabakoze ku mutima biyemeza kutazamutenguha.
Ibi bikorwa ni byiza cyane uyu muryngo ukwiriye guterwa inkunga ishoboka yose cyane cyane iy’amasengesho. Kandi Ubumwe.com twiyemeje kuzajya tumagezaho buri munsi ibikorwa by’uyu muryango uko Imana izaguma kudushoboza kugira ngo ubwami bw’Imana burusheho kwamamara.
Kandi Ababantu bagize iki gitekerezo ndetse n’abafatanya bikorwa byabo Imana ibahe umugisha utagabanyije.
Reba amafoto:
Higiro Jules uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ari kumwe na Bukuru na Butoya.
Mukazayire Immaculee.
Home Uncategorized Ubuzima bwose unyuramo Imana iba yabwemeye kandi bugomba kugusigira isomo rikomeye. Soma...