RDC: Kuki Joseph Kabila agarutse arwana
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano muke, bitewe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro isaga 200 iri muri iki gihugu, imiyoborere ivangura abenegihugu n’ibindi, ibi bikaba ari bimwe mu byahagurukije Joseph Kabila, wigeze kuba Perezida w’iki gihugu mu 2001-2019, kugira ngo arwanye ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Kabila aherutse gushinga umutwe wa Politiki yise Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ufute n’igisirikare, ukaba warahise wihuza n’ihuriro ryari risanzweho rya AFC/M23, umutwe umaze igihe warigaruriye igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ufite icyicaro mu mujyi wa Goma.
Kuva mu 2024, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwagiye bushinja Joseph Kabila gushyigikira ihuriro rya AFC/M23, no gukorana n’u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa Congo. Ibyo byakurikiwe no gukurwaho ubudahangarwa yari afite nk’umusenateri ubuzima bwe bwose, bituma byoroha kumukurikirana mu nkiko nk’abandi bose, ari na ho havuye ko urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari, aha hari muri Nzeri 2025.
Aganira n’abanyamakuru ba ‘Conspiracy Tracker Great Lakes’, Kabila yavuze ko mu byo yari yarabwiye uwamusimbuye ku butegetsi, Perezida Félix Tshisekedi, yagombaga gukora ibishoboka byose igihugu ntigisubire inyuma, ahubwo kigakomeza gutera imbere.
Yagize ati “Kimwe mu byo navugaga agomba kwitaho ni umutekano, kuko mu 2019 ibintu ntibyari bimeze neza ku buryo bwuzuye, ariko 95% y’ibibera mu gihugu byarakurikiranwaga. Nta mitwe amagana yitwaza intwaro yari mu gihugu, nta bacanshuro bakoreraga muri Congo, nta ngabo z’ibihugu by’amahanga zakoreraga muri Congo, umutekano wari ucunzwe neza. Kuri njyewe icyo cyari ikintu cy’ingenzi, kuko ntiwavuga ngo urakora ku iterambere , kandi hari imvururu mu gihugu, intambara, haba mu gice kimwe cy’igihugu, cyangwa se biri mu gihugu cyose”.
Ikigamijwe ni uguhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi
Kugaruka kwa Joseph Kabila mu ruhando rwa politiki byeruye no mu ntambara ya RDC yigeze kubera umuyobozi, akinjiramo abinyujije muri FRN, biha AFC/M23 izindi mbaraga zikomeye uyu mutwe wiyemeje kurwana ubudasubira inyuma, uharanira uburenganzira bw’abenegihugu bakibuzwaho uburenganzira, ibi bigaragaza rero ko intambara igiye gukomera kurushaho, ifite n’intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Mu bindi byatumye Kabila ahaguruka, ni ukuba haravutse igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga rya RDC kugira ngo manda za Perezida zishobore kongerwa bityo Tshisekedi abe yakongera gutorwa, bikaba byatiza umurindi ikandamizwa ry’abatavuga rumwe na Leta.
Ikindi ni ukuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje kunengwa ku bijyanye no gusubiza inyuma demokarasi, kwibasira bamwe mu banyagihugu ndetse n’ivanguramoko rigaragarira buri wese.
Kabila agira ati “Ntushobora kujya ku butegetsi, ufite gahunda yo kwibasira abasirikare bakuru baturuka mu gice runaka, bakoresha ururimi runaka, urwitwazo rwose waba ufite ntushobora gukora ibintu nk’ibyo, ngo wizere ko urimo wubaka umutekano uhamye, kandi ibyo byarabaye. Muri bimwe mu biganiro nagiranye na Perezida Tshisekedi mu 2019, namubwiye ikintu kimwe, naramubwiye nti politiki ni politiki, ushobora kuyikina n’abanyapolitiki, ariko uko mbibona, bimeze nk’aho ushaka gufata igisirikare ukagishingira ku bwoko, naramubwiye nti nubikora utyo, uzatuma iki gihugu kimera nabi cyane”.
Ati “Iyo rero urebye uko ibintu bimeze ubu, kandi ntabwo ndimo gukabya, birenda kumera neza neza nk’uko byari bimeze mu 1997, mu gihe cya Perezida Mobutu Seseseko, kandi ntawabyemera”.
Yarakomeje ati “Ntiwabyuka umunsi umwe ngo uvuga ko ugiye gufunga kanaka, kuko hari ibyo ntumvikanaho na we, hari ibyo atemeranyaho nanjye, kanaka wundi agomba kujya muri gereza, cyangwa kanaka agomba gupfa, sinemeranya n’ibivugwa n’abaturage bo mu Burasirazuba. Ntabwo twatoye Itegeko Nshinga kugira ngo umuntu aze ku butegetsi, abe ari we ufata icyemezo cyo kuvuga ati iri tegeko nshinga sinemeranya naryo, ngiye kurihindura. Abantu benshi ntibumva ko muri iryo tegeko nshinga, ingingo ya 64 ivuga ko twanze kuzasubira mu butegetsi bw’igitugu”.
Akomeza avuga ko impamvu zatumye barwanya Mobutu ari zo mpamvu zihari ubu, bityo ko batemeranya n’ubutegetsi buriho.
Perezida Tshisekedi ntiyahwemye kwegeka ku Rwanda ibibazo biri mu gihugu cye, aho arushinja gushyigikira AFC/M23, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma kuko nta nyungu rubona mu kuba umuturanyi adatekanye, ahubwo ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro byatuma iki gihugu kibona amahoro.
Jean Claude Munyantore
