Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta.
Umugahango wabereyemoiki gikorwa wabaye kuri uyu Gatatnu tariki wa 30 Ukwakira 2026, ubera mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi kuba bemeye inshingano zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko uko ibihe bihinduka ari na ko hakenewe kwisuzuma no guhindura imikorere.
Yagize ati: “Hari abarahiye ari bwo bwa mbere cyangwa se abari mu zindi nzego ziteza imbere Igihugu, birumvikana birazwi ntabwo ari ngombwa kubisubiramo.
Perezida Kagame yavuze kandi ko abo bayobozi bari basanzwe mu zindi nshingano, ababwira ko ibyo Igihugu kibitezeho bizwi, agaragaza ko ikiba gikenewe ari ukwisuzuma, umuntu akareba uko yakoze mu gihe cyashize kugira ngo amenye imbaraga bimusaba kugira ngo akore neza kurushaho.
Ati “Ikiba gikenewe ni ukugira ngo ubwacu duhitemo kwisuzuma, tumenye ngo ese mu bihe bishize twabikoraga dute? Ibi bindi tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo dukore neza kurushaho? Ariko ibi ni ibya buri wese.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Uyu ni umwanya wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uburyo barushaho gukora neza uko bikwiye.”
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko iyo bakoze neza, abaturage babyungikiramo ariko ko iyo bakoze nabi, na byo bigira ingaruka mbi ku baturage.
Abarahiye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ukwakira 2026, n’impinduka mu buyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
