Home AMAKURU ADASANZWE. Abantu 37 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yo muri Kentucky

Abantu 37 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yo muri Kentucky

Imyuzure idasanzwe yibasiye Kentucky imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze guhitana abantu 37, isenya amazu n’ibiraro, ihindura imihanda myinshi nk’imigezi kandi yangiza imiyoboro ya telefone, umuriro w’amashanyarazi n’amazi .

Le Monde dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mubare w’abahitanywe n’imyuzure ari uw’agateganyo kuko ushobora kwiyongera. Mu magambo Andy Beshear, guverineri wa Kentucky yaraye yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yemeje ko iyi mibare ishobora kwiyongera kuko hakiri benshi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa. Yagize ati: “Dusoje uno munsi dufite amakuru ababaje. Turemeza ko umubare w’abapfuye ari 37 ariko haracyari benshi babuze. Reka dusengere imiryango yabo”.

Iyi myuzure yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ngo ni yo ikomeye kurusha iyindi yose yigeze kwibasira Leta ya Kentucky. Umuyaga mwinshi wahuhaga watumye imiyoboro ya Telefone yangirika, ibi bikaba byatumye bigorana gutabara abari mu kaga kuko batashoboraga guhamagara.

Amazu menshi yarengewe n’amazi.

Uretse kwangirika kw’imiyoboro ya Telefone, iyi myuzure yanatumye umuriro ubura mu ngo n’inganda zirenga ibihumbi 13, ndetse ngo n’amazi henshi yarabuze.

Imihanda myinshi yo muri Kentucky yahindutse nk’imigezi.

Kugeza ubu, ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Amerika ntikiratangaza igihe imvura irimo umuyaga yateje iyi myuzure izahagararira kugwa. Ku wa 4 w’icyumweru gishize ni bwo yaguye bwa mbere, ikomeza no kugwa ku minsi ikurikiyeho mu bihe bitandukanye.

Andi mafoto agaragaza ibyangijwe n’iyo myuzure:

Imodoka zarangiritse.
Hari aho imodoka zatwawe n’amazi.
Aha umubyeyi ufite uruhinja yahungiye ku gisenge kuko inzo yose yarengewe, mu gihe ategereje ubutabazi.

 

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here