Home AMAKURU ACUKUMBUYE 70% by’abapfa ku isi bazira indwara zitandura

70% by’abapfa ku isi bazira indwara zitandura

Diyabeti ni indwara itandura kandi idakira  igaragazwa n’uko ibipimo by’isukari mu maraso byarenze igipimo gisanzwe cya 120, kugira ngo hamenyekane amoko yayo n’uburyo iza  bigaterwa n’uko umusemburo wa insirine  ukorerwa n’inyama bita impindura uvubuka ari mukeya  cyangwa se ntawo, cyangwa na none wanaboneka umubiri ntuwukoreshe neza ari naho bamenyera ubwoko bwa diyabeti utwaye.

Rwanda NCD’s alliance ni ihuriro nyarwanda rirwanya indwara zitandura mu Rwanda,  rivuga ko ku isi izi ndwara ziharira 70% z’ impfu zose ariko bakavuga ko umuti wo kugabanya izo ndwara ari ukwisuzumisha hakiri kare ukamenya uko uhagaze, kuko izi ndwara iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.

Uzabakiriho Jean Damascène umwe mu barwaye indwara ya diyabeti uyimaranya imyaka 22 bikaba byaramuviriyemo gucibwa akaguru, avuga yuko izi ndwara uzirwaye ubuzima buba butoroshye mu muryango ngo kuko wivuza ubuzima bwawe bwose.

Yagize ati: “ibibazo byo ntibijya bibura gusa nta kwiheba kuko iyo wihebye uhomba byinshi. Iyo wihangane ukiyakira byose birashoboka ubuzima ukabutwara nk’umurwayi  ntubutware nk’umuntu muzima, kuko imiti irahenda iyo bakubariye ku 10% ni menshi ushyizeho n’ibindi uba uri bukenere nk’amatike. N’iyo waba ufite ubushobozi  bugera aho bugashira kuko wivuza ubuzima bwawe bwose”.

Uzabakiriho urwaye indwara ya diyabeti avuga ko izi ndwara zisiga abantu mu bukene.

Uwingabiye Ethienne umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda rirwanya diyabeti avuga ko uretse no kurwara izi ndwara hari n’ingaruka zishobora kuza ziyikomotseho.

Yagize ati: “Ingaruka za diyabeti  ushobora guhuma, imyakura yo hasi  hari igihe kigera mu birenge umuntu ntiyumve,  rimwe na rimwe amaraso ntagere mu birenge umuntu akaba yakomereka  ntabyumve, uko igisebe kigenda gikura  n’imyakura itabasha gukora neza kubera isukari yanduje imyakura  amaraso nayo ntagende neza  habaho igihe ikirenge gishobora guhinduka umukara, cyangwa se ino  bakarikata, watinda byazamuka hejuru  bakaba bakata ukuguru byose bitewe n’uko isukari yangije imyakura  ya yamyanya yo hasi”.

Etienne avuga ko abantu bahuye n’ikibazo cyo kurwara izi ndwara hari ubwo zibagiraho n’ingaruka.

Ese ni gute wamenya ubwoko bwa Diyabeti  n’abo bwibasira?

Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bwa dibeti ari bwo ubwoko bwa 1 n’iy’ubwoko bwa 2:

Diyabeti yo mu bwoko bwa mbere, umusemburo ntuboneka na mukeya umuntu yitera ubuzima bwe bwose iyi yiganje  mu rubyiruko bari munsi y’imyaka 35

Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri  umusemburo uba uhari ariko udahagije.  Baguha imiti ituma uwo musemburo ukomeza kuboneka, cyangwa se bakaguha imiti ituma na wa musemburo ukora uhagije bituma ibyawubuzaga nk’ ibinure bigabanuka. Iyi ya kabiri 90 % by’abarwaye diyabeti ku isi ni yo bafite,  abenshi ugasanga ari abasaza n’ abakecuru .

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe  bwagaragaje ko impfu 44%  zaterwaga  n’indwara zitandura.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here