Ageze mu buriri abanza kubura ibitotsi kuko ibitekerezo byari byinshi. Ese koko Franco yaramukundaga cg yarikiniraga? Niba yaramukundaga se ko we nta byari bimurimo ? Ikindi, bari bafitanye isano ya bugufi. Yari mubyara we wo kwa nyirarume. Ibyo byose yarabyibazaga akabiburira igisubizo.
▲▲▲
Kigali, 1997
Nyuma y’ibyo, Franco yamusuraga kenshi ku ishuri kandi akamwitaho bidasanzwe. Ni we wari usigaye amurihira amashuri (yabisabye wa Mama Sabrina arabimwemerera). Ikindi yamuguriraga ibikoresho by’ishuri ndetse akaba ari we umuzira mu nama nk’umubyeyi.
Igihe kimwe Sabrina amubajije impamvu akora ibyo kandi mbere atari ko byari bimeze ati : “Ni njye uba wikorera”. Kuva umunsi Franco amubwira ko amukunda, ntabwo bari barigeze bongera kubiganiraho. Ariko uko yarushagaho kumwitaho, ni ko umutima wa Sabrina wumvaga umwanze.
Ibyo byarakomeje ndetse Franco aza guhamagaza inama y’umuryango wabo, avuga ko akunda Sabrina kandi ko yifuza kuzabana nawe nyuma narangiza kwiga. Nta wigeze atera hejuru ngo abyange. Bashimishijwe no kuvuga ko mu muco nyarwanda ababyara babyarana. Sabrina agitaha, mushiki wa Franco witwa Claudia yamwakirije iyo nkuru itaramushimishije na gato. Ubwo se na Mama we yicaye mu nama ntiyamuvuganira koko ? Ni cyo kibazo yahise yibaza mu mutima. Sabrina yumvaga nta kindi apfa na Franco gusa ntiyamukundaga.
-Byose babivuze mpari, ariko urabizi ko mu muryango wacu umukobwa cyangwa umugore batagira ijambo. Sabri, ndakubwiza ukuri ko bitanshimishije ko wabana na Franco. Ni ikibazo cy’umuryango mubi.
Sabrina yahise ataha yihuta. Yumvaga ari buruhukire mu buriri kuko nta muntu yifuzaga kongera kuvugana nawe. Yari akumbuye Mama we ariko igitekerezo cyo kuba ataramuvuganiye mu nama akumva kimumazemo urukumbuzi. Yasanze Mama we yicaye ku rubaraza amucaho atamusuhuje ahitira mu buriri atanambuye inkweto. Mama we byamubereye urujijo aramukurikira, amwicara iruhande adakomye. Sabrina yari yamwumvise aza, ntiyanyeganyega ngo hato ataza gufatwa n’amarira dore ko yamubaga hafi.
-Sabri, ni iki kikubabaje kikaguhuma amaso ku buryo udashobora gusuhuza nyoko ukubyara ?
Ariko iki kibazo nticyabonerwa igisubizo. Abuze icyo yongeraho araceceka. Habura n’umwe uvuga. Sabrina yari aryamye yerekeye urukuta nyina atamureba mu maso. Cyera kabaye Sabrina ananirwa kwihangana amarira aramurenga atangira gutsikimba.
-Mwana wanjye rwose mbwira ikikubabaje. Ko nakubyaye nkakurera mu bihe bibi n’ibyiza, nkamenya ikigushimisha n’ikikubabaza, ubu ni bwo wampisha? Wagize amanota mabi se ?
Mu by’ukuri, uwo mubyeyi wari umwicaye iruhande, Sabrina iyo ajya kumwanga ntaho yari guhera. Yari yarabareze ari abana 7 ise amaze kwitaba Imana. Kandi yakoze uko ashoboye ntacyo bigeze babura. Ntabwo yari kubishobora rero. Sabrina yumva arigaye mu mutima kuko yari yahubutse akarakarira nyina bataranaganira ngo amubwire uko byagenze. Agiye kuvuga, ijwi rye ryari ririmo kwicuza.
-Mama, umbabarire nakubabaje. Nabitewe n’umujinya sinabitekerejeho. Dore nawe nkiva ku ishuri Claudia yansanganije inkuru y’uko mwantanze. Kubona koko nawe waremeye ? Ese ubwo wabitewe n’iki Ma? Wihutishwaga n’iki ko igihe kigihari? Dore nawe ndakiga mu mwaka wa 2 gusa!
Nyina ntacyo yahise amusubiza. Sabrina nawe yumva arigaye. Bitewe n’uburyo Franco yabafashaga, nyina yabuze uko ahakana. Yari kuba yifungiye amazi n’umuriro. Hashize akanya gato nyina aza gutobora aravuga.
-Ndacyeka ko unaniwe. Ngwino ubanze ufate ifunguro n’icyo kunywa. Hanyuma igihe uraba umaze kuruhuka unyegere ndaza kugusobanurira.
Aha yari amushoboye. Uwo mubyeyi yari amuzi bihagiye kuko nyuma y’umwanya munini atari kubasha kongera kubigarukaho. Mama we arahaguruka, afungura urugi buhoro amureba asa n’umwibutsa ibyo bamaze kuvugana, arangije yegekaho aragenda. Ibyo yari amaze kumubwira kandi byari byo. Inyota n’inzara byari bimumereye nabi kuko iyo bendaga gutaha bava ku ishuri bataryaga ngo bazigamire ibyo mu rugo babaga bakumbuye.
N’ubunebwe bwinshi Sabrina arabyuka, yiyambura inkweto yambara kamambili, arasohoka agenda azikurura mu kirongozi kugeza mu cyumba bafunguriragamo. Ahitira ku mutobe ukonje w’amatunda awunywana ubusambo. Mu by’ukuri Mama we yari yamushoboye. Iyo umunyeshuri yendaga gutaha umutima we wabaga utekereza icyo azarya n’icyo atazarya.
Afata ifunguro yari yateguriwe, arangije asanga Mama we aho yari yicaye ku rubaraza batangira kuganira. Babwirana amakuru anyuranye, ariko ntibakomoza ku kibazo baziranyeho. Uko baganira Sabrina agenda acururuka yumva ntazanabigarukaho. Baraganiriye ntibabona ko amasaha arimo kugenda. Bashidutse saa moya n’igice z’ijoro zigeze. Sabrina wari waraye ijoro yananiwe gusinzira kuko bari baraye bari butahe ibitotsi bitangira kumuganza. Arasezera ajya mu buriri n’ubwo hari hakiri kare.
BIRACYAZA…
Olive Uwera