Home AMAKURU ACUKUMBUYE UBUTABERA KU BAKOBWA BANDIKIYE URUKIKO BAKORESHEJE AMARASO YABO

UBUTABERA KU BAKOBWA BANDIKIYE URUKIKO BAKORESHEJE AMARASO YABO

Imyaka itandatu irashize, umukobwa w’umuhindikazi yanditse urwandiko akoresheje amaraso ye, mu gihe yarimo ashaka ubutabera bw’umubyeyi we (mama) watwitswe ari muzima. Kuri ubu yahawe ubutabera nk’uko bitangazwa na BBC.

Bishingiye ku batangabuhamya aribo Latika Bansal ubu ufite imyaka 21 na murumuna we, urukiko rwemeje ko ise Manoj Bansal afungwa urwa burundu. Aba bakobwa babwiye urukiko ko ise yahoraga akubita nyina wabo kubera ko atabyaye umwana w’umuhungu. Ariko Manoj Bansal we avuga ko umugore we yiyahuye. Urukiko rwa Bulandshahr ruri mu mugi wo mu majyaruguru ya Uttar Pradesh, rwemeje ko Bansal ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we ku mpamvu z’uko atabyaye umuhungu.

Aba bakobwa babwiye urukiko ko bakuze se n’umuryango we bahora bahohotera nyina Anu Bansal kubera kubyara abakobwa gusa. Bavuga kandi ko Anu Bansal ariwe nyina, yagiye akurishwamo inda esheshatu ku gahato, nyuma y’aho yapimwaga bya magendu bakamubwira ko atwite umukobwa. Aba bakobwa bavuze ko ku itariki ya 14 Kamena 2016, se ashyigikiwe n’umuryango we yishe nyina amutwikishije kerosene; n’ubwo umuryango wa Bansal ubihakana.

Ibijyanye no gutonesha umwana w’umuhungu mu muco w’Abahindi, biterwa  n’uko umwana w’umuhungu bamubona nk’umuragwa w’umuryango, akazita ku babyeyi be bageze mu za bukuru kandi azanawagura. Ni mu gihe umukobwa atanga inkwano mu muco n’idini ry’Abahindi, yajya mu rugo rwe ntiyongere  kugira icyo amarira aho avuka ahubwo agafasha umuryango w’aho yashatse. Ibi rero bikaba aribyo bituma umwana w’umukobwa mu Buhindi adahabwa agaciro.

“Hari saa kumi n’ebyiri n’igice twakanguwe n’umuborogo wa mama. Ntitwashoboraga kumufasha kuko urugi rw’icyumba cyacu rwari rufungiwe inyuma. Twaramubonye ashya”, ubu ni ubuhamya aba bakobwa batanze mu rukiko.

Latika yavuze ko bahamagaye police y’aho batuye ndetse n’imbangukiragutabara (ambulance) ariko bose barabihorera ntibatabara. Baje guhamagara nyirarume na nyirakuru ubyara nyina, aba ari bo baje bamwirukankana kwa muganga.

Umunyamategeko Sanjay Sharma na Latika Bansal.

Urubanza rw’aba bana b’abakobwa bari bafite imyaka umwe cumi n’itanu undi cumi n’umwe rwaje kumenyekana cyane igihe bandikiye umuyobozi w’aho batuye Akhilesh Yadav, barega Polisi yo muri aka gave guhindura urubanza rwa nyina wishwe, bakavuga ko yiyahuye.

Sanjay Sharma umw’avoka w’aba bakobwa yagize ati: “Byadutwaye imyaka itandatu n’ukwezi n’iminsi cumi n’itatu kugira ngo tubone ubutabera”. Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha Aya makuru, yaravuze ati: “Ntibisanzwe kubona abana b’abakobwa bajya mu butabera kurega se ubabyara bahabwa ubutabera”. Yongeyeho ko kuri iyo myaka itandatu irangiye aba bakobwa bitabiriye urukiko inshuro zirenga ijana kandi ko batigeze basiba n’umunsi n’umwe.

Uyu munyamategeko Sanjay Sharma yavuze ko atigeze asaba aba bana b’abakobwa amafaranga bitewe n’uko amikoro yabo yari hasi kandi ko yashakaga ko iyi uru rubanza ruba imbarutso igaragaza ibibazo biri muri sosiyeti.

Ati: “Ubu ntabwo ari ubwicanyi busanzwe, nko kwica. Ubu ni ubwicanyi ndengakamere; uba wiciye sosiyeti. Ntabwo biri mu maboko y’umugore guhitamo igitsina cy’umwana abyara, nonese kuki agomba gutotezwa no guhanwa by’aka kageni ? ubu ni ubunyamaswa.”

Irene Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here