Home AMAKURU ACUKUMBUYE IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 4)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 4)

Franco aramwumvira maze arasohoka, asiga Sabrina mu bitekerezo byinshi. Ese Franco yaramukundaga by’ukuri nk’uko yabivugaga ? None se ko we atamukundaga yari guhatiriza ? Hoya nta guhatiriza urukundo.

▲▲▲

Atangira umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yigunze. Inshuti ze zose zari zaragiye kwiga ku bindi bigo. Nyuma y’ibyumweru 2 batangiye amasomo haza umunyeshuri wari uturutse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya i Nyamirambo. Yitwaga  Sandrine ariko bararihinaga bakamwita Sando. Yari umusirimu cyane. Bidatinze aza kuba inshuti ya Sabrina ndetse atangira kumubitsa amabanga. Rimwe ari ku wa gatanu ku mugoroba baraganira cyane, nta wamenye uko baguye kuri Franco.

-Akagukunda ari mubyara wawe ?

-Umva nawe ! Uyobewe ko mu Banyarwanda ababyara babyarana ?

-Oya uwo ni umuco mubi kandi urashaje. Ikindi mu gihe cyacu ntawe bagihatira gushaka uwo adashaka.

Sabrina azunguza umutwe, bigaragara ko mu maso ababaye.

-Nifuza kumva amagambo nk’ayo asohoka mu kanwa k’umwe mu bo mu muryango wanjye, ariko narabibuze.

-Ariko se ubwo byari ngombwa kubikubwira ukiga mu mwaka wa 2 ? Niba ashaka ko mubana igihe ntikigihari ?

-Yari afite ubwoba. Yabonaga ko ntashobora kumukunda nk’urwo ankunda abivuga asa nk’uwishingana mu muryango.

-Aho ndamwumva. Iyo ukunda ushobora gukora amakosa yose kugira ngo ubone uwo umutima wawe ushaka.

-Nta burenganzira yari abifitiye (Sabrina abivuga arakaye).

-Ibyo byo nta bwo.

Baceceka akanya bareba ukuntu umuyaga wagurukanaga ibintu hanze. Sando abonye Sabrina ntacyo yongeyeho arakomeza.

-Sabrina rero bakuyobeyeho kuko witonda. Reka nkugire inama kandi unkundire uyishyire mu bikorwa.

-Ndakumva rwose. Niba inshobokera sinayanga.

-Uzishakire indi nshuti y’umuhungu cyangwa se benshi urishe umutima Franco azagera aho agucikeho.

-Byarushaho kuba bibi.

-Reka da! Yarakwifatiye kuko abona ukangika. Ariko nabona nta garukiro azakuvaho. Iyaba ari njye ngo nkwereke. Ha ha ha ha ! Yari guhura n’ibyago.

-Nkwemereye kubitekerezaho. Nzakubwira nimara gufata umwanzuro.

Bwari bumaze kwira batamenye uko amasaha yagenze. Ako kanya baba bavugije ingomba ngo bajye ku meza. Barahaguruka bamanuka bagana mu cyumba kinini bariragamo bakundaga kwita Refe (Babaga bahinnye “Refectoire” mu rurimi rw’Igifaransa).

Nk’uko yari yabyemeye, Sabrina yatekereje ku nama Sando yamugiriye asanga ishobora kumufasha gukemura ikibazo yari afite. Ikindi kandi, yari arambiwe guhora abwirwa ko urukundo ari rwiza we atarakundana. Frédéric ni we babaye nk’abakundana ariko bagira ubwoba bwo kubibwirana arinda ava mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Rulindo yimukira ku kindi kigo. Ariko Sabrina yajyaga amutekerezaho mu mutima we akumva agize agahinda ku bwo kumukumbura.

Sabrina yegera Sando amubwira ko yasanze inama yamugiriye ari ingirakamaro.

-Nasanze ari byo koko. Ikibazo nzamukura he ?

-Shyuuuu ! Ako kazi kamparire. Mu minsi micye nzamukubonera.

Mu by’ukuri Sando yari umukobwa ushabutse kandi ubona ari ba bana b’umugi koko! Yari afite uburyo amenyerana n’abantu vuba kandi na bo bakamukunda. Sabrina yumvaga yaba nka we ariko bikamunanira kuko yagiraga amasoni menshi.

BIRACYAZA…

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here