Franco yatashye umutima washengutse. Igitekerezo kimwe cyo kubura umuntu akunda kurusha abandi ku isi cyendaga kumusaza. Yibazaga ibimaze kumubaho akumva ubuzima ntacyo bukimumariye ku isi. Yakunze Sabrina akiri akana gato, gakura akigakunda kandi yumvaga nta kizatuma amwanga. Yakoze ibishoboka byose ngo yereke Sabrina ko amukunda by’ukuri ariko we ntiyigeze abiha agaciro. Ariko mu mutima aribwira ngo biriya ntibigomba kunca intege.
▲▲▲
Sabrina akomeza kwiga neza. Umwaka uraye uri burangire, biba ngombwa ko abanyeshuri bigaga mu mwaka wa 3 basezeranaho kuko kuri icyo kigo hari icyiciro rusange gusa. Sabrina yari ari kumwe na Eric nk’uko abakundana bose kuri uwo mugoroba bari bameze. Baraganira bishyira cyera. Eric aza kugera aho avugana agahinda mu maso:
-Sabri, nakubonaga buri munsi, nkabyuka nkaza kukureba, mbere yo kujya mu ishuri nkaza kukureba, nkabona kwiga ngafata. None guhera ejo ubuzima bwanjye buzahinduka ubundi kuri njye.
-Wivuga nk’aho umwe muri twe agiye gupfa. Tuzajya dusurana. Ikindi ntawamenya ko batazadushyira ku kigo kimwe.
-Ibyo byo ntibishoboka kuko amashami twahisemo atari amwe.
Nyuma y’ayo magambo yo gusezeranaho yuje ikiniga n’akababaro, Sabrina yatangajwe n’uko atamukoze ku mutima. Gusa yasobanukiwe ikintu kimwe muri uwo mugoroba: nta rukundo na mba yari afitiye Eric. Kuko iyo bitaba ibyo aba yarababajwe n’amagambo bavuganaga. Ahubwo mu gihe baganiraga Sabrina yitekererezaga ibyo azakora muri ibyo biruhuko birebire abanyeshuri baba bategereje umwaka wose.
Igihe kiragera basezeranaho, Eric amusezera amusoma ku itama nyuma yo kumwitegereza umwanya munini mu maso, arahindukira agenda agiye ntiyongera kureba inyuma. Sabrina yari azi ikibimuteye: Eric yazengaga amarira mu maso, ahitamo kwigendera ngo atarira imbere y’uwo akunda.
Kenshi Sabrina yari yaraherekeje Eric akamugeza ku muryango abahungu bacagamo basohoka kuko bararaga inyuma y’ikigo muri home. Ariko muri uwo mugoroba ntiyigeze agira ubutwari bwo kumuherekeza. Yishimiye guhagarara imbere y’ikirongozi cyari cyijihirijwemo uwo munsi, yitegereza uko agenda mu kirongozi cy’urukuta n’inkingi z’ibaraza.
Muri we harimo ijwi rimuvugiramo: “Yooo Eric, nifuzaga kukubwira ukuri muri uyu mugoroba none ntibishobotse. Ariko ntacyo bitwaye : ni byiza ko dutandukana. Kuko iyo bitaba ibyo, sinari kuzagira ubutwari bwo kukubwiza ukuri ko ntagukunda kandi ko kuva mbere byose byari umukino. Nanjye hari igihe najyaga nibwira ko nshobora kuba ngukunda ariko uyu mugoroba umpamirije ko ntagukunda”.
Mu gihe Sabrina yatekerezaga ibyo, ntiyamenye igihe Eric yarengeye.
-Sab, ko wijimye mu maso?
Uwo yari Sando wari usohotse. Sabrina ntiyamusubiza, ahubwo atera udutambwe duto agana imbere, byo guhisha Sando mu maso he. Sando nawe aramukurikira kuko yumvaga afite amatsiko y’icyababaje inshuti ye. Ni ubwa mbere yari abonye Sabrina ababaye gutyo. Bagiye batyo umwe ari imbere undi ari inyuma, bageze imbere y’aho bararaga Sabrina arahagarara, Sando nawe abona ko ari ngombwa guhagarara. Amatara yo hanze y’icyumba bararagamo yari acanye, ay’imbere azimije. Ibyo byagaragazaga ko batinze kujya kuryama.
-Sando nkubaze ikibazo kimwe urakinsubiza ?
-Usanzwe ubizi ko ntacyo nakwangira.
-Ese koko urukundo rubaho ?
-Ariko Sab, nk’ibyo uba ubyibaza ubikuye he ? Rutabayeho se aba baririmbyi bose baba baririmba ibinyoma ? Abaruvugaho cyangwa se abarwandikaho barabeshya ? None se kuki umwanditsi yigomwa ibitotsi akemera kubyuka akandika ku rukundo ?
-Sando wimbwira nabi kuko nari nkubajije ikibazo cy’amatsiko.
-Ok. Nta kibazo.
-Muri make icyabinteye, muri uyu mugoroba namenye ko ntakunda Eric. Kandi we arankunda ndetse ntacyo atakoze ngo mukunde.
-Nibyo ? Sha byatangiye ari imikino ariko aho mwari mugeze nabonaga umukunda.
-Nanjye nari nzi ko mukunda. Ariko muri iri joro ansezeyeho sinababazwa n’uko tugiye gutandukana.
Sando arimyoza mbere yo kumusubiza.
-Ibyo birumvikana nta kuntu watandukana n’uwo ukunda ngo ntubabare.
-Ibyo si byo byambabaje. Mbabazwa n’uko nta muntu urankunda mu buzima ngo nanjye mukunde: uwo nkunze, ntankunda. Unkunze nanjye numva ntamukunze. Dore nk’ubu Eric yankundaga nanjye nkabibona, nishakashatsemo urukundo ngira ngo rurahari ariko ntarwo. Sha Sando yansezeyeho abunga amarira mu maso, numva binshenguye umutima.
-Sabri, icyo nakubwira ni uko urukundo rubaho kandi ko umunsi umwe nawe uzamenya ko rubaho. Hari igihe uzahura n’umuntu byose bihinduke.
Sando amaze kuvuga ibyo yinjira mu cyumba bararagamo. Sabrina aramukurikira ibiganiro byabo birangirira aho. Ejo wari umunsi wo gutaha, buri wese yabaga ashaka kuruhuka ngo azakore urugendo ameze neza. Gusa abanyeshuri b’inkubaganyi bararaga basakuza bukabacyeraho kubera umunezero wo gutaha iwabo.
BIRACYAZA…
Olive Uwera