Nongeye kubifuriza ishya no kwishyuka mu Rwanda umu ngo dukunde dusizanire kururagarishya mubarwo!! Ubushize twavuze ku mpugu zahore aho u Rwanda rutetse none hose kugira ngo twanzike amateka yarwo yenda insiriri mu mizi y’ingoma Nyiginya tugiye gutaramiraho uhereye none!
Mu mbugiro z’ibisekuru duheruka kuvuga tusirije kuri Gihanga Ngomijana uyu ugenurirwa guhanga inka n’ingoma akaba ariwe kirari cy’ingenge ya mbere yagegenywemo uru Rwanda dufite inshishi ntonderano yarwo ikaba Gasabo ari nayo mpamvu mbere yo kubona u Rwanda tugiye kuba dukoresha Ingoma Nyiginya y”i Gasabo yahanzwe na Gihanga cya Kazi ka Kizira cya Gisa nyina akaba Nyirarukangaga rwa Nyamigezi ya Kabeja avukira mu Rweya ho mu Mubari w’Abazigaba ubu ni mu Mutara!
Ababyeyi be baje gupfa akiri muto arererwa kwa ba nyirarume aho mu Rweya nyine amaze kuba ingimbi abapfumu baza kubwira ba nyirarume ko Gihanga azabaca ku ngoma maze bigira umugambi wo kumwica hakiri kare gusa ngo burya ijisho rigutuka inkumi n’irigutuka inkuba nturitungirwa urutoki, Gihanga yaje kubibona amakenga amujyana kubaza abagaragu be baraguzaga umutwe aribo Gakara, Gahu na Kazigaba ngo bamubwire icyo yakora ngo abise ben’ingome!
Bukeye kare baza kumubwira indagu; Gahu ati: “Rutera nzuzi rwa Nzunga nararanye inzozi mu nzu
umu. Dore umugabo uzarya ibihugu by’abandi Bami kandi atazabyishyura.”
Abandi bati: “Waraguye
neza! (Ubwo ni Kazigaba na Gakara)
Bati: “Nimuhogi dushyire nzira tujye kwereka Gihanga ibihugu bye.”
Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyingiyi
Barahaguruka rero n’inka zabo n’abagore n’abana baza mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi; baza baragiye inka batunzwe n’umuhigo w’inyamanswa bagendaga barasira muri ayo mashyamba. Bageze i Gasabo barahatura barahatinda. Aho i Gasabo hasaga n’igizigara nta bantu bandi bari bahatuye niyo mpamvu ariho Gihanga yenze indeka ni n’uko rero Gasabo yaje kuba injishi y’intonderano y’u Rwanda rugari rwa Gasabo!
”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.
Nshuti Gasasira Honore