Home AMAKURU ACUKUMBUYE Musanze:  Itaka ryabo  ni imbogamizi mu kubumba  Rukarakara

Musanze:  Itaka ryabo  ni imbogamizi mu kubumba  Rukarakara

Mu mijyi yunganira Kigali, barakangurirwa kubakisha amatafari ya rukarakara , kuko afasha kubaka inyubako zihendutse kandi ziramba, muri Musanze bagaragaza imbogamizi

Nubwo kubakisha Rukarakara byemewe mu gihugu hose, ushaka kuyubakisha azajya abanza kubisabira uruhushya aruhabwe hashingiwe ku gishushanyo mbonera cya buri karere n’umujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Musanze bavuga ko bakiriye  neza aya mabwiriza kuba Leta itekereza ikabona hari icyo byafasha abaturage aho bemeza ko na kera iyo wubakishaka rukarakara inzu yabaga imeze neza. Aho banemeza itafari rya rukarakara ari ryiza  iyo umuturage aribumbye neza  mu butaka rikuma.

Gusa bamwe mu baturage bo muri aka Karere ka Musanze, bagaragaza ko bitoroshye kubona aya matafari bitewe n’ubutaka bwabo.

Nizeyimana Xavie Yagize ati” Ingorane zirimo nyinshi n’uko ubutaka bwo kubumbamo rukarakara bugurwa mu misozi rikagera iwacu riduhenze  kuko ubutaka bwacu ntibwavamo rukarakara bitewe n’uko bworoshye cyane, kandi twajya no kugura rukarakara ahandi bakaduca 100″.

Kanda hano ubone izindi nkuru zacu nyinshi mu mashusho

Twagirimana Faustin Gacinya Impugucye mu by’ubwubatsi, ukorera mu Karere ka Musanze avuga ko kuba hashyizweho amabwiriza y’ubuziranenge kuri rukarakara bizafasha abari barabuze uko bubaka.

Ati” Amatafari ya rukaraka araboneka n’ubwo ataboneka ku kigero nk’icyo mu tundi turere kuko ari mubutaka bw’amakoro kandi amatafari abumbwemo ntaba ameze neza ku buryo wabumbamo rukarakara.”

Gusa yagaragaje ko hari uduce duke tubonekamo ubutaka bwiza, ariko amatafari menshi aturuka mu turere twegeranye na Musanze, bigatuma igiciro cyo kubaka gihenda, gusa ko ugereranyije n’andi matafari n’ubundi aribyo byaba bigihendutse.

Gacinya yanagaragaje ko aya mabwiriza y’ubuziranenge bwa rukarakara aziye igiye kuko abanyarwanda bari banyotewe no kuyubakisha.

Yagize ati” Koko hari hakenewe ko hajyaho ubuziranenge bw’amatafari ya rukarakara kuko igihe yubakishwaga mu buryo butemewe hari benshi batabonaga uko bubaka bitewe n’ubushobozi bwabo.”

Bahamya ko inzu zub akishije abatafari ya Rukarakara zihendutse ndetse zinaramba

Kanyandekwe Alphonse umuyobozi w’ishami rushinzwe ubuziranenge bw’imyubakire n’imitunganirize y’imijyi avuga ko hakozwe ubushakashatsi  kuri aya matafari.

Yagize ati”  Hari ubushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro za 2018 itaka ryavanywe hirya no hino mu Gihugu harimo n’ubwa Musanze hasanzwe ko n’ubutaka bwa hano Musanze bwakwifashishwa mukubumba amatafari nubwo harimo ikinyuranyo ko hari ahagaragara ubutaka bw’amakoro kandi butapfa kubumbwamo itafari, ariko hari ahandi mu bice bya Musanze hari itaka ryakwifashishwa mu kubumba amatafari”.

Muhire Janvier umuyobozi ushinzwe amategeko ajyanye n’imiturire n’imyubakire mu Rwanda  nawe yashimangiye ko avuga ko ubutaka bwa Musanze burimo ari amakoro, ariko ko naho hakozwe ubushakashatsi.

Yagize ati” Hakozwe ubushakashatsi na Musanze irimo bitewe n’iki kirere kirimo amakoro kubona ubutaka bworoshye bwabumbwamo biraruhije, uretse mu mirenge imwe n’imwe ibyo rero ni imbogamizi ihari, ariko nanone amatafari aramutse abumbiwe mu two tuce turimo ubutaka bwiza umuturage akayazana aje kuyubakisha byamufasha.”

Gusa yanagarutse ko n’ibindi bikoresho by’ububwatsi bitakuweho, uwo bizorohera yaba aribyo yubakisha ntakibazo.

Inyubako zitemewe kubakishwa rukarakara harimo inyubako z’ubutegetsi, insengero, inzu zigeretse, iz’ubucuruzi,  inyubako zibika ibintu byahumanya n’inyubako z’amavuriro zitageretse cyangwa ngo zigire igice cyo munsi y’ubutaka (basement) kandi zikaba zitarengeje ubuso bwa metero kare 200.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here