Home Uncategorized Kicukiro : Gushya kwa Moto biteye umumotari kwikoma amadayimoni.

Kicukiro : Gushya kwa Moto biteye umumotari kwikoma amadayimoni.

Mu masaha make,ahagana  saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Kicukiro ahakunze kwitwa Centre,Moto ihiye irakongoka.

Moto iri gushya
Moto iri gushya

Mu gihe hashize iminsi mike cyane mu karere ka Kicukiro ahakunze kwitwa centre habaye impanuka igahitana abantu batari bake ndetse benshi bagahamya ko ari abadayimoni bari gukorera muri biriya bice,kuri ubu hongeye kugaragara impanuka idasanzwe ubwo moto ifite plaque Rc055z yashyaga nta kigaragara kibiteye,nkuko byatangajwe na nyir’ubwite.
Uyu mumotari utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yatangarije umunyamakuru w’ubumwe.com ko nta kibazo moto ye yari ifite,ahubwo nawe byamutunguye ubwo yabonaga moto itangiye gushya ayicayeho.
Umumotari mu gahinda
Umumotari mu gahinda

Mu magambo ye,umumotari yagize ati:”Humm!!Nanjye ndumiwe kabisa,njye buriya wangu,nari niyicariye ndi kuri whatsapp,nta kibazo moto yanjye yari ifite kuko nawe urabibona ko moto yanjye yari ikiri yose,ngiye kumva numva umuriro urazamutse inyuma,ndebye mbona ahubwo ngiye gushya.Nibwo nahise nyivaho ndasimbuka ndiruka.Kabisa ntawamenya impamvu,ubanza ari ya madayimoni yino aha!”
Moto yakongotse
Moto yakongotse

Uyu  mumotari,wabonaga afite agahinda kenshi yakomeje abwira umunyamakuru w’Ubumwe.Com ko ashima Imana kuba we atahiye,ariko na none ababajwe(na manqua) n’igihombo ateye niyo nkongi.
Nubwo muri iyi minsi impanuka ziri kugenda ziba uruhererekane hano mu Rwanda,cyane cyane mu mujyi wa Kigali,benshi bahamya ko yaba ari abambari ba Satani bari gukora akazi.
Moto yakongotse
Moto yakongotse

Ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.com yageragezaga guhamagara,umuvugizi wa Polisi kuri nimero ye igendanwa ngo amubaze neza ibiri gutera impanuka zurudaca muri iyi minsi,ntabwo babashije kuvugana.
By : Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here