Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo gutangiza icyiciro cya mbere cyo kubaka ubusitani bwo kwibuka (Jardin de la Mémoire), burimo kubakwa iruhande y’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 8 Mata 2019, kikaba ari kimwe mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’igihe u Rwanda rurimo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa Madame Jeannette Kagame yatangije atera igiti muri ubwo busitani.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko ubwo busitani bwatekerejwe mu rwego rwo kwerekana ko ubuzima bwakomeje nyuma y’ibibazo byagwiriye abanyarwanda.
Yagize ati “Twifuje kubaka ubusitani ahabereye amateka mabi nk’ikimenyetso kitazasibangana, ikimenyetso kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje nubwo hari abifuzaga ko twaheranwa n’urupfu. Igitekerezo cya mbere kwari ugushyiramo amabuye arenga miliyoni imwe, tukumva bizadufasha gukomera no gukomeza imitima”.
Yakomeje agira ati “Dushyira ibuye ry’ifatizo kuri uru rwibutso hari hashize imyaka itari myinshi tuvuye muri Jenoside yatumariye abacu, n’urugamba rwo guhagarika ubwo bunyamaswa. Hari hakiri kare cyane rero ku buryo abantu batumvaga ko ubuzima buzashoboka”.
Yakomeje avuga ko uko imyaka yagiye igenda, ari ko igihugu cyiyubaka, icyizere cyo kubaho na cyo cyagiye kigaruka ari yo mpamvu ngo batekereje gushyiraho igice kigaragaza ikimenyetso n’igihango cy’ubuzima.
Ubwo busitani kandi ngo ni ikimenyetso gihuza amateka ya kera, iby’ubu ndetse n’ibizaza, bukaba bugizwe n’ibice bitandukanye, buri gice kikaba gifite agaciro gakomeye mu kwibuka.
Madame Jeannette Kagame kandi yasabye abana n’urubyiruko kuba abatanguha bityo abato ntibazongere gupfa.
Ati “Rubyiruko rwacu bana bacu, ubusitani bw’urwibutso bwafumbiwe n’ibitambo by’abacu, abatangana. Twatabawe kandi n’abacu bwite, bari bato batari gito, uko butoshye tubutambagira, tubibuka, butwibutse ko iki gihugu cyacu cyubatswe ku bitambo bitagira ingano”
“Duharanire kuba abatanguha beza b’u Rwanda kugira ngo abato batazongera gupfa ukundi, twese duhorane u Rwanda ruzima rutazima”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ubwo busitani bushimangira umuco wo kwibuka wahozeho.
Ati “Buzakomeza kuduha umuco wo kwibuka kuko twasanze mu muco nyarwanda kwibuka byarabagaho iteka ryose, baranabivuze ko ‘umuryango utibuka uzima’. Turifuza rero ko ubu busitani bubera urugero cyane cyane urubyiruko, rusigare rusigasira aya mateka yo kwibuka”.
Ubwo busitani kandi bufite ahagenewe kwicara, Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bakaba baharuhukira bavuye gusura inzibutso zitandukanye zibukikije, bagafata umwanya wo gutekereza ku byabaye batuje.
Ubwo busitani bwashyizweho ibuye ry’ifatizo muri Kamena 2000 na Madame Jeannette Kagame, bukaba bwaratekerejwe na IBUKA ku bufatanye n’umunyabugeni Bruce Clarke.
Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.
Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.
Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura mu gihe cy’umwaka butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.
N. Aimee
Very good post! We will be linking to this particularly
great article on our site. Keep up the great writing.