Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibutse abanyamakuru bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Mu gihe cya Jenoside abanyamakuru bari mu bice bibiri birimo abakoreraga Leta yari iyobowe na MRND, ishyaka rya Habyarimana Juvénal n’abahagaze ku kuri bikabaviramo kwicwa.
Abatanze ikiganiro muri uwo muhango bagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside n’uko rikwiye kwitwara mu kubaka igihugu.
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko Jenoside yiswe iya rubanda ikanagira ubukana kubera itangazamakuru.
Yagize ati “Kiriya gihe ntekereza ko twabuze indangagaciro z’umwuga bigatuma itangazamakuru rishyigikira umugambi wa jenoside, wajyanye sosiyete mu mwijima.’’
Hagati ya 1990 na 1994, igice cyagenaga ibitangazwa cyahuje umugambi wo gushyigikira icy’abashyira mu bikorwa politiki.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Barore Cléophas, yagize Ati “Hari amahitamo y’umunyamakuru yo gukina indirimbo ashaka itari iya Bikindi ibiba urwango. Iyo habaho gutekereza neza, umunyamakuru wagiye muri mitingi ya Kabaya ntaba yaratangaje agace k’ijambo rya Mugesera.’’
Ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inama nkuru y’itangazamakuru yashyize hanze urutonde rw’abanyamakuru 53 bakoreraga ibitangazamakuru bigera kuri 20 bari bamaze kumenyekana ko baguye muri Jenoside. Abenshi muri bo ni abakoreraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru, ORINFOR.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu gace kahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali (Car Free zone) rugana muri Kigali Exhibition and Conference Village [Camp Kigali].
Aka gace katoranyijwe kuko gaherereye hafi y’ahahoze Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yagize uruhare mu guhembera urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
N. Aimee