Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Budage: Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bibutse ku nshuro ya...

U Budage: Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi (Amafoto):

Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye mu Budage bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe  Abatutsi, mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.

Buri mwaka ku wa 07 Mata, u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange, hibukwa Jenoside yakorewe  Abatutsi mu Rwanda. Umuhango wo kwibuka  ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku wa 07 Mata 2019, ubera mu mujyi wa Kaiserslautern, mu ntara ya Rhénanie Palatinat, mu gihugu cy’Ubudage, ukaba warateguwe n’abanyeshuri biga kuri Kaminuza ya Kaiserslautern bafatanyije n’Ambasade y’u Rwanda mu Budage.

Abitabiriye uwo muhango wo kwibuka  barimo  abakozi b’Ambasade y’U Rwanda mu Budage, muri bo: uhagarariye u Rwanda mu Budage, Nyakubahwa Igor CESAR na Madamu we, Umujyanama wa mbere muri Ambasade; bwana Mushimiyimana Benedicto n’Umunyamabanga wa  mbere muri Ambasade Madamu Umulisa Birori Claudette. Hari kandi abayobozi ba Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage, abarimu muri Kaminuza ya Kaiserslautern, bahagarariwe na Prof. James Anglin, Abanyeshuri b’Abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’abandi Banyarwanda bari baturutse  hirya no hino mu Budage n’inshuti zabo.  Abitabiriye bose muri rusange basagaga abantu magana abiri.

Igikorwa cyo kwibuka, cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rutangirira  kuri sitasiyo(aho bategera ) ya gariyamoshi ya Kaiserslautern rusorezwa kuri Kaminuza ya Kaiserslautern.  Hakurikiyeho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, urumuri rwacanywe n’uhagarariye u  Rwanda mu Budage, Nyakubahwa Igor Cesar.  Nyuma yaho abantu berekeje mu cyumba cyagombaga kuberamo  ibindi bikorwa byari biteganyijwe muri uwo muhango wo kwibuka.

Uhagarariye u Rwanda mu Budage, Nyakubahwa Igor Cesar acana urumuri rw’icyizere.

Abitabiriye uwo muhango wo kwibuka, bafashe umunota umwe wo kwibuka bucece( mu mitima) Abatutsi bishwe muri Jenoside. Hanyuma hakurikiraho ijambo ry’ikaze rya Egide Sibomana ; umunyeshuri ndetse akaba  na Perezida w’abanyeshuri b’abanyarwanda biga kuri Kaminuza ya Kaiserslautern. Iyo Kaminuza  yigaho abanyeshuri basanga mirongo irindwi b’abanyarwanda binyuze mu mubano uri hagati y’u Rwanda n’intara ya Rhénanie Palatinat, ari nayo umujyi wa Kaiserslautern ubarizwamo. Mu ijambo rye kandi yashimiye Ambasade y’U Rwanda mu Budage, uruhare yagize ngo abanyeshuri babashe gutegura uwo munsi wo kwibuka, mu bushobozi ndetse no mu nama babagiriye mu mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo muhango. Ikindi kandi Egide yakomoje ku ruhare Ambasade idahwema kubagaragariza mu buzima busanzwe, mu myigire yabo, ko ibaba hafi.

Ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Prof. James Anglin, wari uhagarariye ishuri rya Kaiserslautern ndetse by’umwihariko akaba ari nawe ukurikiranira  hafi umunsi ku munsi, imyigire y’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga i Kaiserslautern, yahaye ikaze abitabiriye uwo muhango. Mu ijambo rye, ati:”Ibyabaye mu Rwanda byaba n’ahandi hose ku Isi mu gihe twe ikiremwamuntu  ntacyo tubikozeho” ati kwibuka rero ni imwe mu ntwaro yo kwirinda ko byaba ahandi hose, kuko bituma abantu batekereza ku bibi bwabyo, tugamije kubyirinda, hato ngo ayo makosa adasubirwa.

Prof. James Anglin, wari uhagarariye Kaminuza y’Imyuga ya Kaiserslautern, mu ijambo ry’ikaze.

Kwibuka ku nshuro ya 25  Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda i Kaiserslautern mu Budage, hatumiwe bwana Deogratias Mazina waturutse mu Bubiligi, yatanze ikiganiro ku “Kubungabunga/gusigasira amateka ya Jenoside ndetse n’imbogamizi zibamo”. Mazina ati: gusigasira amateka ya Jenoside, ni ugusobanurira urubyiruko, bakamenya amateka igihugu cyanyuzemo,  ababyeyi banyuzemo, bityo uko bakura nabo bakazayaraga ababakomokaho, bituma amateka  atazimira ngo aburirwe irengero, kandi muri uko  kumenya amateka  bifasha urubyiruko, kumenya aho ruva n’aho rwerekeza bityo bakirinda, ntibisange bakora amakosa.

Mazina ati kandi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo hagamijwe kwihorera nkuko bamwe babyibaza ahubwo bituma abantu bavanamo isomo ryo kubaka ahazaza heza h’igihugu, akongeraho ko iyo wibagiwe amateka ushobora kwisanga wongeye kuyasubiramo. Ati  tugomba kuba igisubizo cy’ibibazo kuruta kubihunga kandi tugasabwa gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  ndetse  no kubungabunga inzibutso.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje  ziriho, ni uko bamwe mu babaye mu mateka ya Jenoside barimo kugenda bashira( basaza, bapfa), kandi aribo bakatubwiye ayo mateka, dore ko umunyarwanda yabivuze ati Ijoro ribara uwariraye. Mazina kandi yakomoje ku zindi mbogamizi zigenda zigaragara hiryo no hino, harimo abantu bahakana Jenoside, ko ari ubwicanyi bwabaye hagati  mu banyarwanda, ati ibi sibyo, bamwe baba bashaka guhishira uruhare bayigizemo bagamije no gusibanganya ibimenyetso.

Itorero ry’abaririmbyi n’ababyinnyi “Karame” rigizwe na bamwe mu banyeshuri biga i Kaiserslautern ndetse n’umuririmbyikazi Uwamahirwe Korus Josee na Mukabugingo Justine, ryatanze ubutumwa ribucishije mu ndirimbo “SINDAGIRA UNSANGE, NANJYE NDAJE” batanga ubutumwa bukangurira abantu kwimakaza ubumwe, amahoro aganje ,bagereranya kandi  u Rwanda nk’igiti cyatemwe,gikenewe kuhirwa ngo amashami yagishibutseho akomeze ashishe cyongere kuba inganzamarumbo, ko kandi amateka u Rwanda rwanyuzemo yakabaye indorerwamo  yerekana ko icyo ari cyo cyose  Abanyarwanda  bapfa kirutwa n’icyo bapfana, bityo ko bakwiye gusenyera umugozi umwe, bagafatanya mu kubaka igihugu.

Itorero Karame

Madamu Uwanyirigira Irene , warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasangije abari aho ubuzima butoroshye  banyuzemo we n’umuryango we. Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi, ariko basigaye ari batanu. Ababyeyi be bishwe muri Jenoside ndetse n’umwe mu bana bavukanaga. Banyuze mu nzira y’umusaraba dore ko mbere ya Jenoside ababyeyi be batotezwaga cyane, ati data bakunze kumujujumbya ku kazi ka Leta, aza guhitamo kwikorera kuko nta yandi mahitamo yarasigaranye. Avuga kandi ukuntu Interahamwe zigeze kuza gutera iwabo, kubera ko yari umwana,dore ko yarafite imyaka irindwi ubwo Jenoside yabaga,  yahura nazo zivuga ko zishaka inyenzi (uko bitaga Abatutsi)  akazibwira ko mu rugo bafiteyo inyenzi, kuko we icyo gihe yaraziko inyenzi ari udusimba dukunze kuba mu nzu.

Zimwe mu ngaruka yagarutseho za Jenoside yakorewe Abatutsi: kubura ababyeyi, kubura iwabo(barasenyewe), kurererwa mu miryango itandukanye; abana batanu basigaye bityo ntibahure ngo basangire ubuzima cyangwa urukundo rwa kivandimwe, ati byajyaga binkomerera ubwo ku ishuri, aho yigaga mu Rwanda, ubwo abandi bana, ababyeyi babasuraga, yatekereza ko we atari busurwe n’ababyeyi be, ati ibi byaranshenguraga.

Madamu Uwanyirigira Irene , warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,atanga ubuhamya

Uwanyirigira yasoje atanga ubutumwa ko twese nk’ikiremwamuntu dukwiye – kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ,-gufasha abarokotse Jenoside ndetse no gusenga kuko bifasha komora imitima ya benshi. Yashoje kandi ashimira Leta y’u Rwanda idahwema  gufasha no guhindura imibereho y’abanyarwanda ngo bongere kwiyubaka nyuma yuko igihugu cyari cyasenyutse, ashimira ingabo za RPF Inkotanyi ndetse n’ambasade itabura kumuba hafi.

Mu ijambo uhagarariye u Rwanda  mu Budage, Nyakubahwa Igor Cesar yagejeje ku bari aho, yibukije ko ari twe banyarwanda dufite inshingano zo kubara amateka yacu, ni ayacu, nitwe twayabayemo, tuzi uko ameze kurusha undi uwari we wese. Arongera ati u Rwanda nk’igihugu kigizwe n’umubare munini w’urubyiruko dore ko ubu urubyiruko ari mirongo itandatu ku Ijana by’abaturage b’U Rwanda, nirwo ruhanzwe amaso mu kubaka igihugu, atanga urugero ko  ubu urubyiruko rufite  imyanya ndetse n’uruhare mu buyobozi bw’u Rwanda, ibintu utasanga kenshi mu bindi bihigu, Bwana Igor CESAR  Atanga urugero ko kuba hoherezwa abanyeshuri b’abanyarwanda ngo baze kwiga, guhaha ubumenyi ku ishuri rya Kaiserslautern ari muri urwo rwego rwo kubaka urubyiruko rushingiye ku bumenyi, kuko nibo maboko, ni rwo musingi w’ejo hazaza ku gihugu.

Umuhango wo kwibuka, wasojwe n’igice cya kabiri, cyahariwe Ijoro ryo Kwibuka, abantu bongera gufatana mu mugongo, hatangwa ubuhamya ndetse herekanwa amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside mu rwego rwo kubazirikana. Muri iryo  joro ryo kwibuka kandi wabaye umwanya wo  kwerekana uburyo urubyiruko ariryo  buye fatizo mu ntumbero y’iterambere ry’u Rwanda, icyo rusabwa gukora mu gihe cyo kwibuka.

Uko iki gikorwa cyagenze mu mafoto:

Ngarambe Liliane yerekana amafoto y’abo mu muryango we, bishwe.

 

Yanditswe na Mpano Yves Jimmy

3 COMMENTS

  1. Rhénanie Palatinat, uyu mujyi disi nawumvise kera ncyiga mu mashuri abanza. Wateye inkunga u Rwanda mu bintu byinshi bitandukanye. Namwe bana b’Urwanda mwarakoze kwibuka benewacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakomeze baruhukire ijabiro kwa Jambo🙏

    • Yego, iyi ntara( Imwe muzigize Ubudage) ifitanye umubano n’u Rwanda kuva cyera kandi umubano ni ntamakemwa, hari byinshi ibihugu byombi bifatanya.

  2. Hahahaha 😂 umuntu wahunze igihungu se kandi nawe atanga ubuhamya asingiza leta yahunze. Imana ikomeze abavutse kwicumu bose cyane abari mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here