Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite imidido mu cyizere cyo kongera kubaho nyuma yo guhabwa ubuvuzi n’ubufasha

Abafite imidido mu cyizere cyo kongera kubaho nyuma yo guhabwa ubuvuzi n’ubufasha

Ikigo cya HASA (Heart and Sole Africa) gishinzwe kwita kuri aba bantu cyabashakiye uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu myuga,nyuma yo kubona ko ubu burwayi bw’imidido bubatera ibibazo byinshi bitandukanye, biganisha ku bukene.

Kuba abafite iyi ndwara y’imidido bahura n’uruhererekane rwose rw’ibibazo bituruka ku burwayi bwabo bituma bahura n’ubukene. Ni kubw’iyo mpamvu ikigo cya HASA bwabashakiye uburyo bwo kwikura mu bukene,aho bamwe bakora inkweto abandi bakadoda bityo bikabarinda akato n’ubwigunge kuko ibyo bakora bivamo amafaranga abafasha kwitunga no kwibeshaho.

Imidido ni indwara ikunze gufata igice cy’amaguru akabyimba cyane, abaganga basobanura ko mu biyitera harimo no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto kandi ajyenda mu butaka cyane, aho  mu butaka habamo imyunyu ngugu ishobora kwangiza imiyoboro y’amazi mu mubiri, impamvu ibice by’ibirenge aribyo byangirika n’uko aribyo bikandagira hasi,aho atangira abyimba amaguru bucye bucye bikagenda bikura bigira n’ibindi bimenyetso bibyara aribwo umuntu azana amaga, ibimeme, akaba yagira n’ibisebe uburwayi bugakura bukaba bwamutera ubumuga.

Bagaragaza ko ubu bishimye kuba ubu hari icyo babasha gukora.

Bamwe mu barwaye iyi ndwara y’imididoba bakaza kuvurwa bavuga ko nta cyizere cyo kubaho bari bifitiye bitewe n’akato bahabwaga haba aho bavuka naho batuye, ariko nyuma yo gutangira kuvurwa bagahabwa n’imashini zibafasha kwihangira imurimo w’ubudozi bwbakuye mu bwigunge ndetse binabateza imbere n’imiryango yabo ubu batagihabwa akato kuko nabo bafite icyo bashoboye gukora.

Uwiragiye Seraphine wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze avuga ko yafashwe n’indwara  y’imidido afite imyaka 12 ubu afite 26 avuga ko ataratangira kuvurwa  yumvaga nta cyizere cyo kuzabaho neza afite, ariko aho batangiriye umwuga w’ubudozi ubu byabakuye mu bwigunge binabafasha kwibeshaho.

Bavuga ko ubu kudoda bikunda, kandi bakikura mu bukene.

Ati” Mbere nabagaho mu bwigunge ntacyo nshoboye gukora, kuko nabaga nigunze kubera kumpa akato bamwe bambwira ko ntabona n’umusore unshaka ngo tubane naje kumenya HASA ndaza banyitaho baramvura badushakira n’umuterankunga aduha imashini ubu turasa neza turadoda amafaranga akadufasha kwiteza imbere no kwiyitaho ntawe ikiduha akato”.

Uwingabiye Providence wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze avuga ko nyuma yo kwivuza akoroherwa ubu ari umudozi kandi byamufashije.

Ati” Nagiye kwiga bampa akato mpita mva mu ishuri ntazi no gusoma, naje kwivuza ku Bitaro bya Ruhengeri babona uburwayi bwanjye banyohereza muri HASA baramvuye bitangiye kugabanuka kuko nari muto baza kunyigisha kudoda ubu ndadoda kuba duhurira hano tukadoda tukabona bikunze biturinda kwigunga tukabona ko hari icyo dushoboye”.

Ese mu Rwanda imidido iravurwa igakira ?

Nubwo imidido itavurwa ngo ikire neza 100% kuri ubu hari ikigo giherereye mu Karere ka Musanze cyatangiye kuyivura aho uwahageze bamufasha akaba yanabasha kwambara inkweto, ntiyongere kubyimba amaguru.

Uwizeyimana Jeanne ushinzwe porogaramu muri HASA, ikigo cyatangije ubuvuzi bw’imidido avuga ko bamaze kugera ku iterambere rituma bibeshaho n’imiryango yabo.

Ati” Nkurikije uko twatangiye tumeze kugeza uyu munsi biratwereka ko mu minsi iri imbere ahazaza habafite uburwayi bw’imidido hazaba ari heza cyane kuko ni abantu twakiriye bamwe badashobora kugenda, abandi bafite ikintu cy’akato cyane aho bakomoka naho baba, ariko kugeza ubu bashoboye gukora bamwe baradoda inkweto, abandi ibikapu, abandi imyenda, bitwereka ko batinyutse mu minsi iri mbere ubuzima bwabo buza bumeze neza cyane”.

Jeanne asaba sosiyeti kudaheza abafite uburwayi bw’imidido kuko kuba barwaye amaguru ibindi bice byose by’umubiri bikora.

Aba bakora inkweto zabo

Ati: icyo twabwira sosiyeti indwara y’imidido ni indwara itandura, uyirwaye ni umuntu nk’abandi aba arwaye amaguru ariko amaboko n’ahandi hakora, , rero babafate nk’abandi bantu babakunde ntibabahe akato,kuko iyo bahawe akato bituma ufite imbaraga zo gukora akomeza kwiheza ntabe yakorera umuryango we ariho dusanga ubukene bukomeje kwiganza”.

Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye muri RBC Mbonigaba Jean Bosco avuga ko kuri ubu akato kahabwaga abafite indwara y’imidido kari kugenda kagabanuka.

Ati” Guha akato abafite imidido biri kugenda bigabanuka, kuko habayeho kwigisha no kumenyekanisha iby’iyi ndwara bamenya ko atari amarozi, itanandura, rero biri kugabanuka nubwo hakiri urugendo runini tugomba gukora kuko abaturage bose batarabimenya ku kigero gikwiriye biri kugabanuka ku buryo ntawe ukwiye kuba aheza undi ngo arwaye imidido. Bakwiye kumvwa mu muryango nyarwanda ntibashyirwe ku ruhwande”.

Mbonigaba Jean Bosco Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC

Iyi ndwara y’imidido ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2017 abarwaye imidido mu Rwanda barenga gato 6000, kuri ubu uretse ikigo kiri i Musanze cyita ku basaga 600 barwaye imidido, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hari n’ibigo nderabuzima 11 hakiyongeraho 2 bya HASA bikaba 13 mu gihugu byashyizwe hirya no hino byita ku barwaye imidido, intego akaba ari ukurandura iyi ndwara burundu bitarenze 2030

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here