Uyu munsi wamenyekanye nka “thanks giving day” watangiye kwizihizwa muri iki gihuguku mugaragaro, kuva mu 1863, ubwo uwari perezida w’iki gihugu Abraham Lincoln , yashyiragaho umunsi wo gushimira, ukizihizwa kuwa kane, tariki ya 26 Ugushyingo mu 1863 mu gihe intambara (civil war) yari irimbanyije muri iki gihugu.
Uyu munsi, ukaba warahise ushyirwa mu biruhuko byemewe na leta ndetsen’abaturage muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu mu nsi ukaba ari umwe mu minsi ikomeye yizihizwa muri iki gihugu na Noheli( Christmas) ndeste n’umwaka mushya ( New year). Uyu munsi wogushimira, Abanyamerika bakaba bawufata nk’umunsi ukomeye mu mateka y’igihugu cyabo, bityo bagahora babizirikana ibyiza Imana yabakoreye.
Thanks giving day, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze umunsi w’ amashimwe.
Uyu akaba ari umunsi wizihizwa n’abanyamerika mu rwego rwogushimira Imana ibyiza yabakoreye.Uyu munsi muri leta zunze ubumwe z’Amerika ukaba ufatwa nk’umunsi ukomeye, kuko ari n’ikiruhukocyemewe n’amategeko mu gihugu hose. Uyu munsi wizihizwa buri wa kane wanyuma w’ukwezi k’Ugushyingo buri mwaka.
Wikipedia ivugako Uyu munsi kujyaho kwawo , bishingiye mu mateka n’intambara z’urudaca zagiye ziranga tumwe mu duce twa leta zunze ubumwe z’Amerika, mu kinyejana cya 16. Insinzi bano banyamerika bagize,zatumye bareba kure, nuko babonako,gutsinda Atari kubwabo,ahubwo hari ingabo ibarwanirira kandi itajya itsindwa, ariyo Mananyir’ibihe byose, inyambaraga kandi itabara abayiringira. Niko guhitamouyu munsi ngo bazajye bafatanya kwibukiranya ibyo Imana yabakoreye, maze baturire amashimwe yabo isi yose nk’uko kuri uyu munsi, abaturage ba leta zunze ubumwe z’Amerika aho bari hose usanga bawuzirikana.
Nk’uko urubuga rwa interineti wikipedia, rukomeza rubitangaza, ng’uyu munsi ugaragariza abanyamerika ko Imana iri mu ruhande rwabo, ikaba inakomeje guha umugisha ibyo bakora, haba umusaruro babona cyangwa ibyo basohora, kubw’ibyo ng’izina ryayo
rikwiriye gushyirwa hejuru, ikaramywa ndetse ikanahimbazwa ubuziraherezo kubw’iterambere n’ubwamamare idahwema kubagezaho.
Mu kinyejana cya 18, uyu munsi waje kuba uwo gushimira Imana kubw’ insinzi, abasirikare bari bagize. Iyi nsinzi ikaba yarafashwe nk’umusaruro ushimishije kuntambara barimo barwanan’abongereza. Iki gihe, niho umujeneral w’umwongereza Burgonye yakomwaga imbere n’abanyamerika ,akemera ko atsindiwe I Saratoga. Uyu munsi w’amashimwe, nibwo wahise utangira kwizihizwa mu Kuboza 1777, bishimira ineshwa ry’uyu mu jeneral.
Ni kenshi uyu munsi wagiyeuhinduranya amatariki , ari nako wizihizwa mu buryo butandukanye mbere y’uko habaho leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu munsi ukabawaranizihizwaga muri Canada ndetse no mu nkengero zayo. Iyo ugiyekwitegereza hirya no hino ku isi, usanga hari n’abandi bantu bagendera kuri uyu munsi,maze nabo bagategura ibitaramo n’ibiterane mu rwego rwo gushimira Imana Intera iba imaze kubagezaho mu gihe runaka.
Bienvenu