Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Abakora akazi ko kwambika abageni mu isoko rya Nyarugenge baratabaza

Covid-19: Abakora akazi ko kwambika abageni mu isoko rya Nyarugenge baratabaza

Abakora akazi kwo kwambika abageni mu isoko rya Nyarugenge barasaba ko batabarwa bagakingurirwa bakareba imyenda y’abageni baribaramaze kwakira amafaranga yabo, kandi bafite ubukwe mu minsi ya vuba.

Umujyi wa Kigali watangaje ko isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) n’irindi rizwi nko kwa Mutangana gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi guhera tariki 17/Kanama/2020 mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nyamara ,abakora ubucuruzi bwo kwambika abageni, bagaragaje ko bafite ikibazo gikomeye kuko bafunze bitunguranye batigeze banabaha umwanya ngo nibura basohore imyenda y’abageni bafite mu mpera z’icyumweru dore ko ubukwe bwo bwemewe yaba mu Murenge cyangwa mu Itorero.

Abakora ubu bucuruzi batandukanye babwiye Ubumwe.com ko bigaragara nk’aho ikibazo cyabo batagiha imbaraga ngo bacyumve, ndetse bakanagaragaza ko hari uburyo byakorwamo kuburyo bafata imyenda kandi bakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko bikabarinda ibibazo mu mpande zombie, yaba bo banyiri imyenda yaba kubakiliya babo aribo bageni.

Gishongore Ernestine umwe mu bacuruzi bazwi cyane muri iri soko mu myenda yo kwambika abageni yagaragaje ko bishoboka ko hakwirinda iki cyorezo nyamara nabo ubuzima ntibuhagarare ndetse nubw’abakiliya babo bafite ubukwe bamaze no kubaha amafaranga.

Mu magambo ye yagize ati: « Nibyo rwose icyorezo kirahari kandi natwe turabibona ariko nibarebe ko hafatwa ingamba zitatubangamira natwe, kuburyo biduteza ibindi bibazo. Nk’ubu njyewe nfite abageni impera z’iki cyumweru ndetse n’izindi uko zigenda zikurikirana, ariko ndibaza uko byagenda batatwemereye ko twinjira tugasohora imyenda. Abageni barahari benshi kandi baba baramaze no gutanga komande zabo, ndetse abenshi baranishyuye. “

Gishongore yakomeje avuga ko bagakwiye kwumva umuntu ku giti cye, kuko hari abayobozi babashinzwe, uwerekanye ko afite umugeni muri icyo cyumweru bakamwihorera akaba yakurikiza amategeko akajya gufata iyo myenda akambika umugeni we.

Yakomeje agira ati: “Bagaragazaga impungenge abayobozi twari twavuganye nabo bakavuga ko hari igihe abantu baba bakorana mu muryango umwe ari benshi, bakagaragaza impungenge ko hari abaza bagatwara ibitari ibyabo. Nyamara nkanjye nkora njyenyine nfite imiryango yanjye ibiri njyenyine. Ariko baranyangiye ko nanjye nakwinjira ngo nfate imyenda y’abageni bo kuri uyu wa gatandatu. »

Murekatete Chantal nawe yagaragaje ko bafite ikibazo gikomeye mbese bakeneye ubutabazi, bakareka bagasohora imyenda bakambika abageni bamaze kubaha amafaranga yabo ndetse banafite ubukwe mu minsi ya vuba.

Mu magambo ye yagize ati : « Ntabwo batwemereye kwinjira kandi wibaze ko hari abageni bafite ubukwe ejo kuwa Kane. Ibaze nk’umugeni waguhaye amafaranga ye, birumvikana ko nta kosa nfite ariko nawe nta kosa ku buryo ubukwe bwe bwapfa. Abakora ubu bucuruzi mu mujyi basaze rwose kuko nta mahitamo dufite kuko turabona nta buvugizi dufite. Umenya ibyo dukora batabifata nk’umurimo ! »

Muhamed Ndaruhutse umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ubu bucuruzi, yagaragaje ko nawe iki ari ikibazo gikomeye cyane ndetse bakeneye n’ubutabazi ariko atazi neza n’uwo babwira, kuko bandikiye ubuyobozi bw’iyi nyubako isoko rya Nyarugenge rikoreramo ariko bakaba ntacyo babasubije.

Mu magambo ye yagize ati : « Ni ikibazo pe, ubyumve ko maze iminsi ntaryama kubera iki kibazo. Kugeza aho tunasaba ngo basi baturekure kubera ko njyewe mbazi, njye ninjiza umwe afate umwenda w’uwo mugeni yongere asohoke. Kuko urumva baratwishyuye abo bageni, kandi natwe niyo duheraho twishyura ayamazu dukoreramo. Tuvuge rero nk’umuntu wari wafashe amafaranga wenda y’abageni babiri, agahita ayishyuramo iseta, ntahandi yakura amafaranga ngo ajye gushakira abageni imyenda kandi nawe anayifite. Mbese ubyumve ko nanjye nabuze uko mbigenza. »

Ndaruhutse yakomeje avuga ko aba bayobozi b’inyubako bagaragaje ko bafite impungenge z’uko bamwe bakwinjira bagafata utwabo bakagenda kuburyo batazanagaruka, ariko yagaragaje ko bo babazi neza babikurikirana ndetse n’uwatinyuka kubikora bo bamwishingira bakazayishyura.

Muhamed Ndaruhutse avuga ko nawe ikibazo kimurenze adaheruka no gusinzira ariko yumva atabona icyo we yakora.

Yakomeje agira ati : « Umuyobozi w’iyi nyubako dukoreramo yagaragaje ko hari abaza bagafata imyenda yabo bakagenda bataranishyuye, ariko twavuze ko twebwe tuba tuziranye, ariko niba koko hari n’abagenda kuko abantu ntabwo duteye kimwe naramuka agiye ntagaruke twaba tumwishingiye twebwe twamukurikirana. »

Uyu muyobozi yagaragazaga ko iki ari ikibazo kibakomereye cyane, ariko ubona akiri no kwibaza neza urwego agomba kugana ngo rubarenganure barebe uko iki kibazo cyabo cyabonerwa umuti.

Mu gihe cyose twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence ntaradusubiza. Turakomeza gukurikirana tuzabamenyesha icyo Umujyi wa Kigali uzaba utangaje kuri iki kibazo.

 

Mukazayire Youyou

 

1 COMMENT

Leave a Reply to Didier Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here