Ikirunga cya Muhabura giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu turere twa Burera na Musanze, gifite amateka maremare yatumye cyitwa iryo zina kuko mbere atari ko cyitwaga.
Kalisa Rugano, umuhanga mu mateka y’u Rwanda, avuga ko icyo kirunga cyiswe iryo zina n’Umwami w’u Rwanda rwa kera witwaga Kigeli Nyamuheshera, mu myaka ya 1600, ubwo yaguraga u Rwanda.
Akomeza avuga ko ubwo uwo mwami yari arimo yagura u Rwanda yanyuze mu birunga biri mu majyaruguru y’u Rwanda, kuko byose byari biri mu Rwanda, maze ahingukira ku kiyaga cya Rwicanzige kiri muri Uganda, ubu gisigaye Albert.
Rugano akomeza avuga ko ubwo Kigeli Nyamuheshera n’abo bari bari kumwe bageraga kuri icyo kiyaga, bahise bagaruka ariko mu kugaruka barayoba kubera amashyamba y’inzitane yari ari muri ako gace.
Akomeza avuga ko umugabo watekererezaga u Rwanda muri icyo gihe witwaga Mudasobwa wa Ntampaka, yabwiye abari kumwe n’umwami kurira ibiti ndetse no kujya mu mpinga z’imisozi, ababwira ko bareba mu cyerekezo u Rwanda ruherereyemo kugira ngo barebe niba hari imisozi miremire babona kuko ariyo iranga u Rwanda.
Abo bantu bakoze ibyo Mudasobwa wa Ntampaka yababwiye maze baza kubona koko ibirunga bibiri bahita babimubwira, na we ahita abagira inama yo kugenda batema ibihuru bashaka inzira berekeza aho ibyo birunga biri.
Batemye ibihuru bamara iminsi mu nzira ariko baza guhingukira ku kirunga cya Muhabura (ariko ntabwo icytwaga gutyo icyo gihe). Umwami Kigeri Nyamuheshera ageze kuri icyo kirunga ngo yahise avuga ati “dore iwacu!” Kuva ubwo Umwami Kigeri Nyamuheshera yahise yita icyo kirunga Muhabura, agira ati “iki kirunga cyitwa Muhabura ihabura abahabye.

Ikirunga cya Muhabura ni kimwe mu byiza bitatse u Rwanda. Giherereye hagati y’u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse na Uganda, kikaba gifite ubutumburuke bwa 4,127 m.
Ni ikirunga cyiza gifite ishyamba rinogeye amaso, ariko kukizamuka bisaba imbaraga. Kuko kugera ku gasongero kacyo nta na hamwe wabona ho gutambika.
Kuva ku ntangiriro zacyo kugera nko mu cya kabiri, ni ishyamba tutatinya kwita iry’inzitane, rigizwe n’ibiti bya kimeza bitandukanye, ndetse binagoranye kumenya amoko yabyo, bivanze n’ibyatsi birebire by’umukenke uvanze n’inshinge, ariko ubona byose byakuze koko.
Uko uzamuka, ugenda satira ubutumburuke, ari nako ishyamba rigenda risa n’irishira. Iyo ugeze mu cya kabiri cy’ikirunga (ahitwa ku mahema nubwo nta yahari), usubiza amaso inyuma ukareba ishyamba uvuyemo ndetse no hepfo aho abantu batuye ukabona binejeje.
Urenze ku mahema ugakomeza kuzamuka, ugera mu duti tugufi twiza twenda kumera nka sipure ariko atari zo, ndetse harimo n’amabuye manini bisaba kugenda wigengesereye. Harimo n’imikoki minini ubona ko yacukuwe n’amazi menshi y’imvura igwa mu Birunga. Imvura yaho rero si imvura isanzwe, kuko aba ari urubura. Mu gihe cy’ubukonje ntiwapfa kuhisukira kuko harakonja hakanagera kuri dogere zero.
Mbere yo kugera ku gasongero rero, unyura mu butaka bw’umukara tsiriri, ahantu hari ibitare binini bisa n’ibyaremye agasozi kabyo. Kubyurira ntbiba byoroshye kuko hari ubukonje bwinshi ndetse n’umuyaga uhuha cyane, ku buryo benshi umwuka unagabanuka kubera ubutumburuke bwo hejuru uba ugezemo.
Hejuru ku gasongero ka Muhabura rero, hari ikiyaga gito, ni icyo kukumenyesha ko uhageze, hamwe n’icyapa cya RDB kikwereka ko uri ku gasongero. Hari kandi icyapa cya Uganda kuko uba uri mu rugabano neza rwa Uganda n’u Rwanda.
Ndahagukumbuje uzahasure, ariko ugende wifubitse kugeza ku ntoki, unitwaje utuntu twatuma ugarura imbaraga n’isukari.
Titi Léopold