Home Uncategorized Ese wowe umwana wawe akubajije iki kibazo wamusubiza iki? Ni munfashe nabuze...

Ese wowe umwana wawe akubajije iki kibazo wamusubiza iki? Ni munfashe nabuze igisubizo.

Umubyeyi utarashatse ko amazina ye tuyashira ahagaragara ufite imyaka mirongo itatu y’amavuko  ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’ubumwe.com yamubwiye ko akeneye inama uko yasubiza umwana we  w’umuhungu ufite imyaka ine y’amavuko umumereye nabi amubwira ngo amwereke uko agapipi ke gateye( Aha umwana yashakaga kuvuga igitsina cya nyina).
Uyu mubyeyi utuye mu mugi wa Kigali ni umukristu muri rimwe mu itorero rya pantekote  yatangaje ko umwana we burimunsi na buri mwanya aba ari kubaza nyina ngo “Mama nyereka akanyoni kawe ndebe ko gateye nk’akanjye”uyu mubyeyi aganira n’umunyamakuru yagize ati “ako gahungu hashize ibyumweru bibiri byose kamereye nabi ngo karashaka ko nkereka agapipi”
Uyu mubyeyi yadutangarije uko byatangiye; Ati” nari muri toilette yo munzu ndi kwihagarika buhoro, ni uko mbona agahungu kanjye karaje kangeze ho ngo : mama ariko ko wowe uhora ukora susu wicaye?” Nuko mbura icyo musubiza ndamubwira nti; hoshi dusohoke, nuko guhera ubwo ukabona umwana afite amatsiko nanakwicara ukabona arashaka kuza kundunguruka mu maguru ngo arebe niba agapipi kanjye kameze nk’ake.
Ubu ava kw’ishuri ambaza ngo “ ngo ariko mama wanyeretse agapipi kawe nkirebera uko kameze?” None ubu uwo mwana nabuze n’icyo kumukorera.Kuko mbere y’uko ambwira ubundi ngo mwereke yabanje kumbaza ngo: “Ariko mama ubundi wowe agapipi kawe gateye gate? Ko njyewe na papa dukora susu(niko ababyeyi benshi bavugana n’abana iyo bashaka kuvuga kwihagarika buhoro) duhagaze ,ariko wowe burigihe ukora susu wicaye? Aha naramusubije ngo kameze nk’akawe  none ubu ibyo kumbaza ngo musobanurire yabivuyeho ahubwo arashaka ko mwereka akirebera!
Uyu mubyeyi yakomeje kugaragaza impungenge no kubura umwifato afite imbere y’uwo mwana we,kuko muby’ukuri nta gisubizo nyakuri amufitiye.
Mumagambo ye yagize ati: “ Muby’ukuri uyu mwana anteye ubwoba rwose nonese ko atanabyibagirwa nibura ,kuko niyo amaze akanya gato ahuze arongera akabyibuka akaza yiruka akambaza ngo :Ariko mama wambabariye ukanyiyerekera agapipi kawe nkirebera uko gateye.”
Asoza asaba ababyeyi bagenzi be kumugira inama y’igisubizo yaha uyu mwana we.
 
Munyaneza Pascal.

59 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here