Umuhungu w’umusirikare yakundanye n’umukobwa, umukobwa akamukunda cyane umuhungu nawe akabibona ariko igihe kiza kugera umuhungu ashaka guhemukira umukobwa, amurya amafaranga ye yose arangije amusaba ko bahagarika gukundana kuko yari yabonye undi mukobwa bakundana.
Ni uko umukobwa arababara, agahinda karamwica abirwara igihe kinini ariko aza kugeraho arabyakira, iminsi irashira indi irataha wa mukobwa aza gukundana n’undi musore. Uwo musore bakundanye wundi yari umuyobozi ukomeye noneho igihe kiza no kugera barabana nk’umugore n’umugabo.
Bakimara kubana, umugabo yazamuwe mu ntera ahabwa akazi kisumbuyeho, mu byo yagombaga guhabwa hakaba hari harimo n’umubare w’abashinzwe umutekano bagombaga kumurindira urugo ndetse n’abandi bazajya bamuherekeza we n’abagize umuryango we. Umugore yatunguwe no gusanga mu bashinzwe umutekano babageneye harimo na wa musore bigeze gukundana cyera akamuhemukira, umusore nawe abibonye amera nk’ukubiswe n’inkuba abura aho arigitira.
Umugore yaramubabariye cyane ko yari yariboneye umugabo mwiza umukunda, gusa umusore we kubona amahoro byaranze neza burundu, akajya aherekeza nyirabuja, agacunga umutekano we n’uw’urugo ariko buri gihe agahora yibuka ko uwo umubereye nyirabuja yigeze kuba umukunzi we, akibuka uburyo yamuhemukiye n’amarira yamuririye, isoni n’ikimwaro bikamwica akumva n’akazi yakareka.
Igihe cyaje kugera umusore kwihangana biramunanira, yumva aho kwicwa n’agahinda ndetse n’ingingimira ku mutima yareka akazi ariko kandi ntiyari kubyiha kuko kureka akazi atari kubyemererwa maze atangira kujya arwara umutima akabura amahoro, bimuviramo uburwayi bukomeye agahora ashikagurika biza kurangira umutima umuhitanye.
Iki ni igitekerezo twahawe n’umusomyi ashaka kugira abantu inama agira ati:”
Ukora ibyiza ukabisanga imbere kandi wanakora ibibi ukazabisanga imbere, ntugahemuke ubizi kandi ubishaka kuko nta gihemu kibura ingaruka kandi nta mugisha ushibuka ku gihemu. Nuramuka ubonye umuntu arira amarira menshi kubera wowe, ntuzashidikanye kwibaza ko nawe hari amarira agutegereje imbere hazaza kuko inabi ntiyuma kandi ntibora.
Ikindi kandi nuramuka uhemukiwe cyangwa ukababazwa mu buryo ubwo aribwo bwose uzira ubusa, ntuzihebe kuko Imana ibasha kurwanirira uri mu kuri, ntiyemera ko urukundo n’ubugiraneza bitsindwa n’ubwo bishobora kuzahazwa cyane ariko amaherezo ibyishimo. Ba indahemuka, uharanire ko gushwana kwawe n’umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe bitaguturukaho kandi nibiba ubyakire ubiture Imana, burya uba wibikiye imigisha ihebuje yo mu gihe kizaza.”.
By : Zarcy Christian