Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya...

« Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana si ibihimbano by’abantu » Pastor Basebya Nicodème

Muri iki gihe hari ibibazo byinshi abantu bagenda bibaza bijanye n’imyizerere ndetse n’imyemerere yabo, ndetse abandi bemera igitabo cya Bibiliya nk’igitabo gitagatifu, bakagira ibibazo byinshi bibaza batabonera ibisubizo.

Tugiye kujya tubagezaho bimwe mu bisubizo by’ibibazo abantu bibaza twifashishije umupasteri Basebya Nicodème. Umupasteri ufite impano ndetse ikiyongeraho ubumenyi butandukanye yakuye mu ishuri tutibagiwe n’inararibonye mu bya Bibiliya. Hamwe n’Imana twizera ko abantu benshi bazasobanukirwa.

Uyu munsi twahereye ku Kibazo kigira giti :

Ese ni ngombwa kujya mumateraniro mu rusengero ?

Bamwe mu bizera Yesu Kristo bashobora kwibaza niba ari ngombwa kujya m’urusengero k’umunsi w’amateraniro gusenga. Bashobora kwibwira ko igihe umuntu yizeye mu mutima we, akaba afite imibanire myiza n’Imana, ibyo byaba bihagije naho atajya ajya guterana n’abandi bizera mumateraniro abera m’urusengero cyangwa ahandi hose Abakristo bateranira kubwo kuramya Imana.

Kwibaza ngo ese ni ngombwa kujya m’urusengero guterana n’abandi, byasa no kwibaza ngo ese ningombwa ko umuyoboke w’ishyaka rya politike runaka yakwitabira inama cyangwa mitingi (meeting) y’iryo shyaka? Igihe yaba aryizeye kandi arishyigikiye mu mutima ntibyaba bihagije? Ndibaza ko kuba ukunze ishyaka kandi uryemera nk’umuyoboke waryo byaba byiza ugiye unitabira gahunda zaryo atari mumutima gusa ahubwo no muburyo bwo mubikorwa. Kuba mumakoraniro y’umuryango cyangwa ishyaka ubarizwamo ndizera ko ari ikimenyetso gifatika cyerekana ko uri umwe muri abo banyamuryango.

Ni kuki ari ngombwa ko umukristo afata umwanya wo kujya guterana n’abandi bizera?

Aha ndashaka kwerekana impamvu imwe muri nyinshi zituma umukristo agomba kwitabira amakoraniro y’abandi bizera kandi turifashisha imwe mu mirongo yo muri Bibiliya ( Mu nkuru yacu z’ubutaha tuzabagezaho n’izindi mpamvu)

Guteranira hamwe ni itegeko ry’Imana.

Imana igihe yahaga Abisirayeri amategeko bakwiye kwitondera no kubahiriza kugira ngo bakomeze imibanire yabo nayo, yashyizemo itegeko ribasaba ko bakwiye kujya bakora imirimo yabo mu minsi itandatu ariko kumunsi wa 7, hakabaho kuruhuka no guterana kwera.

Ibi twabisoma mu Kuva 20 :8-11 havuga ngo “Wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itanduatu ujye ukora,abe ariyo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu. Kuko iminsi itandatu ariyo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Nicyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza.”

Abalewi 23 :3Mu minsi itandatu abe arimo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, ni uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y”uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose.”

Nibyo, itegeko ryo guterana kwera kumunsi w’isabato ariwo wa karindwi w’icyumweru ryahawe Abisirayeri, ariko kandi natwe abo mugihe cya Yesu, ntitugomba gukora nk’ingorofani ngo twibagirwe kuruhuka no kuramya Imana.

Uwanditse urwandiko rw’Abaheburayo yabwiye aya magambo abakristo badashaka kujya guteranira hamwe, “Twe kwirengangiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:25).

Aha haratwereka ko ahubwo uko umunsi w’imperuka urushaho kwegera (ngirango uyu munsi uratwegereye kurusha uko wari wegereye uyu mwanditsi!) ariko dukwiye kurushaho kwegerana duteranira hamwe nk’abizera Kristo Yesu.

Guterana rero ni itegeko ry’Imana. Si ibihimbano by’abantu ahubwo Imana ubwayo niyo isaba ko abayemera bakwiye kugira igihe begerana bagateranira hamwe.  Guteranira hamwe nk’abizera n’uburyo bwo kwereka Imana yaturemye ko tuyemera kandi ko ariyo yonyine ikwiye kuramywa. Ni umwanya mwiza wo kwerekana kandi ko twe abizera dusangiye ukwizera kumwe n’icyerekezo kimwe.  Nta bundi buryo bwo kubahiriza itegeko no kwereka abandi ko musangiye ukwizera n’intego igihe utaboneka hamwe nabo mumateraniro bagira. Dushishikarire kubana n’abandi mubihe byiza by’amateraniro y’abizera, harimo inyungu nyinshi tuzakomeza kuganiraho ubutaha.

 

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Pastor Basebya Nicodème hamwe n’impano n’umuhamagaro yongereyeho n’ubumenyi bwo mu ishuri, kugira ngo byose bimufashe gusesengura ijambo ry’Imana.

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

 

1 COMMENT

  1. Murakoze cyane reka tubanze turebe ibyo mwaduteguriye. Wabona dutangiye kubaza ibibazo kandi mwarabiteguye mubizakurikiraho..Muhabwe umugisha rwose.

Leave a Reply to Mediatrice Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here