Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona iracyagoye kuboneka

Inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona iracyagoye kuboneka

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) ugaragaza ko hakiri imbogamizi z’uko inkoni yera igihenze ko kuyigondera atari ibya buri wese, kandi ariyo ibafasha mu rugendo rwabo haba igihe bari munzira bagenda mu mihanda, bambuka cyangwa bari no mu rugo, igihe cyose badafite ubafata ukuboko.

Byatangajwe ubwo bari mu kiganiro cyahuje abafite ubumuga bwo kutabona n’itangazamakuru bababwira imbogamizi bagifite nubwo bagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yera, mugutangiza icyumweru kizaberamo ibikorwa bitandukanye bategura kwizihiza uwo munsi uzaba taliki 15/ Ugushyingo 2023 ufite insanganyamatsiko iti”Inkoni yera ubwisanzure bwanjye”.

Inkoni yera ni igikoresho gikenerwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugira ngo arebe imbere ye kandi kikaba igikoresho kirinda umutekano w’uyikoresha ngo atagwa akavunika.

Inkoni yera inafite ubushobozi bwo kubarinda gukubitwa n’inkuba cyangwa gufatwa n’amashanyarazi, kuko ikirindi cyayo kiba ari pulastiki. Iyo nkoni iyo ifite amabara y’umweru gusa, bisobanura ko uyitwaje atabona, yaba ifite amabara y’umutuku n’umweru bikaba bivuze ko atabona kandi atanumva.

Abafite ubumuga bwo kutabona basaba ko ibiciro by’inkoni yera bifashisha mu gukora ingendo zitandukanye byagabanuka kuko zitaboneka ku bwisungane mu kwivuza kandi zikenerwa na benshi bafite ubumuga bwo kutabona.

Dr Mukarwego Betty, Perezidante w’umuryamgo w’ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB)avuga ko inkoni yera ifasha benshi mubafite ubumuga bwo kutabona kuko badakenera umuntu ubatwara.

Ati” inkoni yera ni nziza mu buzima bwacu, mubikorwa dukora, mu mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo”

Abafite ubumuga bwo kutabona bakomeza kugaragaza ko inkoni yera ari ingenzi cyane mu buzima bwabo.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko iyo bari kwambukiranya umuhanda, inkoni yera ibunganira mu kubona ariyo babanza imbere, ariko ngo hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bazigonga cyangwa abantu barangara bakazivuna,nyirayo agasigara mu gihirahiro

Bavuga ko inkoni yera ifitiye akamaro abafite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bagakwiye kuzirikana akamaro kayo.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona Kanimba Donatille avuga ko hagikomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo barebe ko iyi nkoni yajya iboneka kuri Mituweri.

Yagize ati: “Ntabwo inkoni yera irajya muri mitiweli de santé, nta nubwo turabona ahantu tuzibona ku buryo bworoshye nabazibonye bazibona ari impano, cyangwa se bigasaba ko zitumizwa hanze ku bafite ubumuga bwo kutabona bazikeneye, zakabaye zihari uyikeneye akayibona, nuwaba ayifite yasaza akayibona mu buryo bworoshye tudategereje ko bagwira bakaba benshi ngo zitumizwe hanze ”

Inkoni yera isanzwe ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona igura hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 na 50, bitewe n’uko imeze.

iyi nkoni ikaba yaratangiye kubaho mu 1921 ariko iza kumenyekana ku isi mu 1962 binyuze mu umuryango w’abibumbye.

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here