Home AMAKURU ACUKUMBUYE Icyizere cya Arsenal cyajemo indi mbogamizi

Icyizere cya Arsenal cyajemo indi mbogamizi

Ikipe ya Arsenal ikomeje kwitwara neza muri iyi myaka ibiri iheruka. Ibi byahaye icyizere gikomeye abakunzi bayo ko no kwegukana igikombe cya shampiyona baheruka muri 2004 bishoboka.

Iyi kipe ya Arsenal yagaragaje ko itanga icyizere umwaka ushize wa shampiona ubwo yahanganaga na Manchester city ikayitwara igikombe ariko bigaragara ko Arsenal yari yagerageje.

Abakunzi bayo baryamanye icyizere, babona ko uyu mwaka wo bashobora kwegukana igikombe cya shampiyona. Arsenal yariyubatse igura abakinnyi bakomeye nka Declan rice , Kai Havertz na myugariro Julian Timber.
Gusa ntago ari inzira izaborohera, ku nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiona ikipe ya Liverpool nayo yayigiriye mu nzira.

Arsenal ihagaze ku mwanya wa 3 nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiona y’igihugu y’Ubwongereza

Liverpool ku ngoma ya Jurgen Klopp yagaragaje intege nyinshi cyane cyane iyo yatangiriye mu myanya y’imbere cyangwa igafata umwe mu mwanya w’i mbere.

Ikipe ya Liverpool nyuma yo gutakaza Umunyasenegal Sadio Mane ndetse abakinnyi nka Darwin Nunez, Diego Jota Luis Diaz na Kodi Gakpo bari bakiri bashya ntibitware neza, bisa nk’ibyayikoze mu nkokora umwaka w’imikino ushize gusa kuri ubu abo bakinnyi bose bamaze kugaruka mu bihe byiza byabo.

Liverpool kandi yasinyishije abandi bakinnyi beza nka Wataru Endo, Mc Alister na Dominik Szoboszlai.
Ibi byayigaruye mubihe byayo byiza bishobora kuba inkomyi ku bakunzi ba Arsenal yishimiraga ko ije guhangana na Manchester city none hakaba hiyongereyeho undi mukeba ukomeye.

Liverpool yamaze kuba igaruka ku ntebe zimbere nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiona y’igihugu y’ubwongereza aho iri ku mwanya wa 2

Kuri ubu urutonde ruyobowe na Manchester city ikurikiwe na Liverpool ndetse na Arsenal zinganya amanota 27 nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiona.
Abakunzi ba Arsenal bategereje bizeye ko uyu mwaka wababera mwiza gusa icyizere kiri gukomeza kuba kure nyuma yaho Tottenham Hotspur ibaviriye mu nzira ariko hagahita hitambikamo Liverpool bigaragara ko izababiza icyuya.

Uko urutonde rubaye ruhagaze nyuma y’umunsi wa 12 wa shampiona

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here