Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hatangijwe Televiziyo izafasha abanyarwanda kureba filime n’ibiganiro byakoreshwaga mu ndimi z’amahanga

Hatangijwe Televiziyo izafasha abanyarwanda kureba filime n’ibiganiro byakoreshwaga mu ndimi z’amahanga

Startimes Rwanda yatangije ku mugaragaro shene ya televiziyo yiswe “Ganza TV” izajya yerekana filime mpuzamahanga n’ibiganiro mu rurimi rw’Ikinyarwanda

Ni shene ya televiziyo izajya ikora amasaha 24/24 ije gukemura ikibazo cy’abakunzi ba filime zo hanze y’u Rwanda batabashaga kuzikuramo amasomo kubera kutumva indimi z’amahanga byavuzwe mo.

Bavuga ko bakoze ibi bagendeye kubyifuzo by’abakiriya kandi ko iyi shene nshya izajya itanga ibyishimo kubakunzi babo.

Shene ya GANZA Tv yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’ukwezi k’ Ugushyingo kuri sheni y’103 kubakoresha anteni z’udushami ndetse no kuri 406 kubakoresha anteni z’igisahani, ikaba ari shene izajya ikora amasaha yose hanyuzwaho filime n’ibiganiro bitandukanye biri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Nkurikiyimana Modeste, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Startimes avuga ko mubihe byavuba batangira no gushyiraho filime nyarwanda.

Ati” Iyi sheni dutangije ni ukugirango abantu bavuga ikinyarwanda gusa batumva icyongereza nabo babone ibiganiro byuzuye, abantu basanzwe bakunda filime ariko twakoze ubushakashatsi dusanga hari abantu baba barebye nka filime iri mucyongereza bakayikunda, ikaba irimo n’inyigisho, ariko ntibumve neza ibikubiye muri iyo filime, dufite gahunda y’uko mubihe bya vubaha turatangiza na gahunda yogukoresha filime zakinwe mu Rwanda zikinwe n’abanyarwanda mu kinyarwanda”

Nkurikiyimana Modeste Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Startimes, avuga hari abantu benshi , bari basanzwe bakunda izi filime ariko ntibadobanukirwe neza.

Frankly Wang Umuyobozi wungirije wa Startimes Rwanda avuga ko bashyizeho iyi film ya GANZA TV mu rwego rwo kunezeza abakiriya babo.

Ati” Twari dusanzwe dufite sheni y’igifaransa n’icyogereza kandi abanyarwanda benshi bakoresha ikinyarwanda niyo mpamvu twazanye iyi sheni kandi turizerako izatanga umunezero kubakiriya bacu”.

Frankly Wang Umuyobozi wungirije wa Startimes Rwanda.

Mu mwaka w’ 1988 nibwo Startimes yatangiye gukora itangirira mu Gihugu cy’ubushinwa mu mwaka w’2007 yemererwa gukorera mu Rwanda, kurubu ifite amasheni asaga 700 , ikaba itanga serivise kubakoresha television basaga Miliyoni 45 mu bihugu birenga 30, mu myaka 35 imaze ikora.

 

Mukanyandwi Marie Louise 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here