Niwe munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi,Ntwari Fiacre izina rye ryabaye ikimenyabose mu gihugu cya Afrika y’epfo.
Ku itariki ya 28 Nyakanga nibwo ntwari Fiacre yerekeje mu ikipe ya TS Galaxy fc yo muri icyo gihugu cya Afrika y’epfo, ni nyuma yaho yarashoje amasezerano muri As Kigali.
Urugendo rwe rwatangiye kuryohera muri icyo gihugu, dore ko ubu ikipe ye ya TS Galaxy fc yamaze kuyikorera kimwe mubyo yamuguriye.
Iyi kipe iri gukina igikombe cy’igihugu muri Afrika y’epfo yakuyemo Mamelody Sondown muri kimwe cya 8 kirangiza ibifashijwemo na Ntwari Fiacre wafashe Penaliti 2 muri 6 byatumwe ikipe ye ya TS Galaxy fc ikomeze kuri Penariti 5-4.
Ntwari mu mukino yakinnye yabanje mu izamu rya TS Galaxy fc yongeye kandi gufata izindi Penaliti 2 mu mukino wa kimwe cya kane ubwo bahuraga na Sekhukhume united, byafashije ikipe ye kugera ku mukino wa kimwe cya kabiri isezereye Sekhukhume united kuri Penariti 4-2.
Uyu munyezamu kandi yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ari kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney