Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uruhare rw’izamuka ry’ibiciro ku igwingira ry’abana

Uruhare rw’izamuka ry’ibiciro ku igwingira ry’abana

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda “NISR” cyatangaje ko muri Nzeri 2023 ‘Ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha’ byiyongereyeho 29,6% buri mwaka kandi byiyongeraho 9% buri kwezi.

Ubwikorezi bwiyongereyeho 5.9% buri mwaka, bukiyongeraho 0.8% buri kwezi.
Aya makuru yerekana kandi ko “ibicuruzwa byo mu Rwanda” byiyongereyeho 15,6% ku mpinduka z’umwaka kandi byiyongeraho 4.2% buri kwezi, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 8.8% buri mwaka kandi byiyongereyeho 1.8% buri kwezi.

Batangaza ko izamuka ry’ibiciro byateje igwingira mu bana babo

Umuryango utuye mu kagali ka Gasaraba, umurenge wa Nyarugunga, utarashatse ko amazina yabo atangazwa, batangaje ko mu bana batanu bafite batatu bahuye n’ikibazo cy’igwingira.
Bati “Umwana wa mbere yarwaye bwaki yafashwe mu mwaka wa 2019, biturutse ku kuba ubushobozi bwo kugura ibiribwa bwaragiye bugabanuka cyane, kuko ibiribwa byagiye bizamura ibiciro cyane, aho twarwanaga no kurya tutitaye ku ndyo yuzuye”.

Umugabo twahaye izina rya Yohani yagize ati “ Nkora njyenyine mu rugo, guhaha birangora cyane dore ko ibiciro by’ibiribwa bizamuka umunsi ku wundi, ubundi umugore wanjye namuhaga amafaranga 5000 byo guhaha akazana ibiribwa turya umunsi wose kandi akaba ari indyo yuzuye, ariko kuba bisigaye bihenda ibyo guhaha imbuto, imboga, inyama n’ibindi byiza ntibigikorwa kuko usanga nk’umuceri twaguraga amafaranga 600 ugeze ku 1500, inyama ikiro cyaraguraga amafaranga 2000 ariko ubu ni 4500, yemwe ni indagara z’abakene ndetse n’ubunyobwa byose byarikubye, nkatwe rero tuba dukora uturaka duhemba make nta kuntu tutarwaza bwaki ari nayo ituma abana bacu bahura n’igwingira”.

Bavuga ko izamuka ry’ibiribwa ritagituma hari uwita ku ndyo yuzuye.

Mukarutamu Dancilla utuye mu akagali ka Busanza, umurenge wa Kanombe, umubyeyi w’abana batatu, we yatangaje ko atunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko atazi uko bigenda ngo arwaze bwaki.

Mukarutamu yashimangiye ko ibiciro by’ibiribwa bizamuka umunsi ku wundi aribyo bitera ibishuko abahinzi n’aborozi kugurisha umusaruro wabo, bakurikiye amafaranga, bajya kugura ibisimbura ibyo bagurishije bagasanga bihenze, bigatuma bahaha ibitubuka, batitaye guhaha ibituma barya indyo yuzuye by’umwihariko abana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato mu Rwanda (NCDA), cyatangaje ko imibare y’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, igomba kuba yagabanutse ikava kuri 33% maze ikagera ku gipimo cya 19% mu mpera z’umwaka wa 2024.

Imirire y’abana urugero rw’ubukungu ku muryango n’igihugu

Ubushakashatsi bwa 6 ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, RDHS( Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bw’umwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye wagabanutseho 5%, kuko bari bageze kuri 33% bavuye kuri 38% mu myaka 8 ishize.

Gusa mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habayeho gupima abana mu Cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi imibare igaragaza ko bageze kuri 25%.

Ni mu gihe intego ari ukugera kuri 19% mu mwaka utaha wa 2024.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga kandi ko mu mwaka wa 2022-2023 abana 739,527 bahawe ifu ya shisha kibondo mu gihe ababyeyi bayihawe bo bari 480,560.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu turere 13 twari twaratoranyijwe nk’udufite igwingira ku kigero cyo hejuru kurusha utundi ndetse tukanibandwaho ku nkunga ya Banki y’Isi, bwagaragaje ko utwinshi tukiri inyuma ugereranyije n’intego igihugu kihaye yo kuba cyaragabanyije igwingira ku kigero cya 19% rivuye kuri 33% ririho kuri ubu.

Akarere kaza inyuma y’utundi kuri ubu ni Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here