Home AMAKURU ACUKUMBUYE RBC irashakisha abana bangana na 3% batarakingirwa imbasa

RBC irashakisha abana bangana na 3% batarakingirwa imbasa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda RBC gitangaza ko bari gushaka abana bangana na 3% basigaye batabonye inkingo z’imbasa kugira ngo bazihabwe bityo bakingirwe icyo cyorezo 100% kuko cyakomeje kugaraga mu bihugu by’abaturanyi birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imbasa kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Ukwakira 2023 wizihirijwe mu Karere ka Rubavu .

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa

Nubwo imyaka 30 ishize nta burwayi bw’imbasa buri mu Rwanda ariko nti badohotse kuko bihaye intego yo ku kirandura burundu bakingira abana bose bari munsi y’imyaka itandatu, kuko mu bihugu duhana imbibi nko mu Burundi na Congo kikihagaragara.

Bukobwa Deborah wo mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi Akagali ka Bugoyi akaba n’Umujyanama w’Ubuzima avuga ko mu kwesa umuhigo wo gukingira abana imbasa babifashijwemo n’abaturage.

Ati” Twashishikarije abaturage barabyumva baranabyubahiriza, ntabwo ari benshi cyane bigize intagondwa zo kutabyumva, ariko icyatumye twesa imihigo ni uko abenshi babyumvise”.

Muragijemariya Valentine ni umuturage wari waje gukingiza umwana avuga ko iyo ukingije neza birinda umwana indwara y’imbasa.

Ati” Nahisemo kumukingiza kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza atazagerwaho n’icyorezo cy’imbasa azabashe kwigirira akamaro mu buzima bwe.”

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturage bumvise neza iki gikorwa baranacyitabira.

Ati” Dutangira ubukangurambaga n’igikorwa cyo gukingira abana, icyambere twabimenyesheje abaturage kugihe tunabakangurira kubyitabira tunashyiraho uburyo bwo gukurikira mu buryo budasanzwe ku buryo buri munsi twabaga dufite umubare w’abana tugomba gukingira kandi tukanararana raporo yabo twakingiye tukanamenya niba turaranye ibikoresho byose byaba inkingo bizifashishwa ku munsi ukurikiye hakurikijwe umubare uteganijwe.

Akomeza agaragaza ko bari bateguye kubona abana ibihumbi 129 ariko bakingiye abana ibihumbi 131 ,bivuze ko barengeje umubare bari biteze. Bagaragaza ko bari bafite urubuga bahuriraho ku buryo uwagiraga ikibazo bahitaga babimenya kuko abajyanama b’ubuzima bakingiraga abana bazi, kuburyo uwo batabonye babaririzaga amakuru ye”.

Pacifique akomeza avuga ko nk’Akarere kegereye umupaka babizi ko ibyorezo bitagira umupaka isaha n’isaha uwariwe wese aba ashobora kucyambukana, ariko icyo bakora iyo bamenye amakuru bahita babimenyesha abaturage bakanabamenyesha uburyo bwo kwirinda babigiriwemo inama n’abafite ubumenyi yaba RBC cyangwa ibitaro bya Rubavu bakagira amakuru buri munsi nayo mu bihugu baturanye bagaragaza ibimenyetso n’uburyo bwo kwirinda.

Dr Edison Rwagasore Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC avuga ko icyo bari gukora ngo bakumire icyorezo ku ndwara y’imbasa nk’igihugu gituranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagaragayemo iyi ndwara ari ugukingira abana benshi hanashakishwa abafite ibimenyetso by’ubu burwayi bakavurwa.

Ati” Hashize imyaka igera kuri 30 nta burwayi bw’imbasa buri mu gihugu cy’uRwanda bikaba ari ikimenyetso cyiza ko turi mu murongo wo kugira ngo turandure imbasa mu gihugu nubwo hari ibyakozwe byinshi biganisha mu gukingira aho tumaze gukingira abana barenze 97% mu gihugu tunashakisha abashobora kuba bafite ibimenyetso by’uburwayi bw’imbasa kugira ngo tubavure, niho biganisha y’uko izi ngamba zose zidufasha kugira ngo dukumire iki cyorezo kandi dufite icyizere ko tuzarandura imbasa mu gihugu cyacu”.

Inkingo zitangwa umwana akivuka, mu kwezi kumwe n’igice, no mu mumezi abiri n’igice, akongera kurufata mu mezi atatu n’igice, urwanyuma mu mezi icyenda, kandi zose ziba zikenewe kugira ngo umwana abe akingiwe ku buryo atarwara indwara y’imbasa.

Rwagasore Edson Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC ubwo yagarukaga mu kuba na 3% y’abana batarakingirwa bagomba kunoneka bikaba 100%

Iyi ni gahunda yatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2023, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abana indwara y’imbasa mu gihugu cyose. Kuva ku bakivuka kugeza ku bafite munsi y’imyaka irindwi, icyo gikorwa Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyavugaga ko kizarangira hakingiwe abana basaga Miliyoni 2.7.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here