Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inganda zahawe ubufasha zirasabwa kububyaza umusaruro

Inganda zahawe ubufasha zirasabwa kububyaza umusaruro

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirasaba bamwe mu banyenganda cyafashije mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, gukomeza gusigasira amahirwe bahawe, bakabyaza inyungu imashini babonye ndetse bakanagira uruhare mu iterambere n’ubukungu by’igihugu.

Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Ukwakira ubwo umuyobozi wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yagaragazaga ibyagezweho mu buryo bwo kwihutisha iterambere ry’inganda, harimo gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program aho bakora ubushakashatsi (Techonlogy Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda bagashyiraho uburyo inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho (Access to technology), kubaka ubushobozi hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi (Business Development Services) ndetse n’ubufasha mu bya tekinike (Technical assistance).

Zimwe mu nganda zahawe ama mashini azifasha mu guteza imbere ibyo basanzwe bakora.

 

Dr. Sekomo Christian yasabye abanyenganda kubyaza umusaruro ubufasha bagenda bahabwa n’iki kigo ntibirare ngo amamashini bahawe yangirike adakoze ibyo yagenewe.

Yagize ati: “Icyo dusaba inganda ni ugukoresha neza ubufasha babona bakabyaza umusaruro imashini n’ibikoresho bahawe ndetse bakanashyira ubumenyi mu bikorwa bityo tukazamurira hamwe urwego rw’inganda.”

Aho yanakomeje agaragaza ko NIRDA izakomeza gukora ibishoboka byose byaba ibisaba ubushobozi bw’amafaranga n’ibisaba ubushakashatsi hagamijwe guteza imbere inganda.

Amamashini atandukanye yahawe inganda.

Umuyobozi w’uruganda Isimbi Farm, Emmanuel Havugimana, avuga ko bahawe inguzanyo bazishyuraho 50% gusa, kandi ko nta kabuza izafasha mu kuvugurura ubworozi aho yanashishomiye NIRDA kubw’iki gikorwa.

Ati “Izadufasha mu kuvugurura ubworozi bwacu, kubera ko nta muntu uzongera kubura aho atwara amagi, kandi tukaba dufite n’intego yo gufunika amagi mu dukarito tuzajya dufunikamo amagi ane, atandatu, umunani, icumi akajya ku isoko afunitse, hakavaho bimwe bya gakondo byo kuyajyana atumaho isazi.”

Hanganimana Jean Paul, umuyobozi w’uruganda rwa Regional Food Processing Industry rukora ibiryo by’amatungo mu cyanya cy’inganda mu karere ka Huye avuga ko umusaruro wiyongereye mu bwiza no mu bwinshi ukikuba gatatu ugereranyije n’ibyo bakoraga mbere y’uko babona izo mashini.

Yagize ati “Nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro k’ ibihumbi 194 by’amadorali. Umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi navuga ko wikubye gatatu (3) ugereranyije n’ibyo twakoraga mbere y’uko tubona izo mashini.”

Yakomeje agira ati: ” Ubu dufite imashini zikora toni ebyiri (2) ku isaha, mbere twarakoraga toni eshanu (5) ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”

IGLESIAS ROA Manuel, Umuyobozi wa Enabel, yavuze ko bashimishijwe n’ubufatanye bwa Enabel na NIRDA mu kuzamura umusaruro w’inganda no gukora ibifite ubuziranenge.

Yagize ati: “Twashimishijwe cyane na gahunda ya NIRDA yo guhamagarira abantu kubyaza umusaruro ibyo bahawe kandi twifatanije cyane muri gahunda yo kuzamura umusaruro w’inganda no guhangana ku isoko, kugira ngo ibicuruzwa byinshi byujuje ubuziranenge bikorerwa mu karere biboneke. Uyu munsi, twishimiye kubona ibigo byinshi byungukira muri iyo gahunda, kubona ibikoresho bigezweho no gutera intambwe igaragara mu nganda zabo”.

 

umuyobozi wa Enabel  Iglesias Roa Manuel( Ibumoso) ari kumwe na  Dr, Christian Sekomo Birame umuyobozi wa NIDRA( iburyo) ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru.
umuyobozi wa Enabel Iglesias Roa Manuel( Ibumoso) ari kumwe na Dr, Christian Sekomo Birame umuyobozi wa NIDRA( iburyo) ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuva hatangizwa gahunda ya Open Calls Program muri 2020/2021 itewe inkunga na Enable na BRD kuri ubu hamaze gufashwa inganda 38, hakazakomeza no gufasha izindi nganda hagamijwe iterambere ryazo.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here