Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara ko bazishyize mu mwanya zidakwiriye, ahubwo bakita ku bindi byabubaka, kuko inzoga ari mbi haba ku buzima no ku gihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye ‘Youth Meet The President’, ikiganiro gihuza Perezida wa Repubulika n’urubyiruko, icy’uyu munsi kikaba cyahuje abagera ku 10,000 baturutse mu bice byose by’Igihugu.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba umuryango nyarwanda warahaye inzoga agaciro zidakwiriye ari ikibazo gikomeye, bigatuma bamwe mu rubyiruko bumva ko kuzinywa ari ishema mu gihe abandi bumva ko hari ikindi kintu byabungura kandi mu by’ukuri ari ukubahombya gusa.
Yagize ati “Inzoga zahawe agaciro kadakwiriye mu muco wacu no mu muryango nyarwanda, tugomba kuzambura ako gaciro tukagaha ibikwiriye. Nta kindi kintu kiba mu nzoga uretse kwangiza ubuzima bw’urubyiruko, kurwicira inzozi no kudindiza iterambere ry’Igihugu.”
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko umuntu iyo akimara gusoma ku nzoga, bitwara amasegonda 50 gusa ngo zibe zageze mu bice byose by’umubiri, ndetse iyo zimaze kugera mu bwonko zibangamira itumanaho bigatuma umuntu akora ibidakorwa.
Ati “Ibyemezo wari gufata uri muzima birahinduka, utavugaga agasakuza, utarwanaga agatangira gukubita n’abamubyaye, umugore agakubita umugabo. Reka inzoga tuziteshe agaciro. Buri musinzi aho ari hose haba uwo mu cyaro, uwo mu mujyi ako gaciro k’inzoga tuzikambure.”
Yavuze kandi ko ibiryo ari na byo bifite akamaro, bitagera mu mubiri wose mu kanya gato k’amasegonda 50 nk’inzoga, ndetse ko hari n’aho bitarenga bigana mu bwonko.
Aha ngo hari akugi karinda ubwonko kugira ngo butinjirwamo n’ibintu byabwangiza, ariko inzoga zo ngo zinyura muri ako kugi nk’aho gakinguye muri ayo masegonda 50, noneho zagera mu bwonko zigahita zitangira kubangamira itumanaho ryabwo, umuntu agatangira gukora ibyo atatekerejeho.
Yunzemo ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, 50% ari bo bashobora kugera ku nzozi zabo naho abandi 50% bikarangirira mu businzi.
Jean Claude Munyantore
