Umukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30/07/2016 uhuje ikipe y’Itorero ry’Inshuti EEAR ishami rya Kicukiro ,n’ikipe y’Itorero ry’aba Baptist Gakenke, washojwe neza , aho nyuma y’umukino abakinnyi n’abafana b’impande zombi bakurikiye ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhamya butandukanye binyuze mu rubyiruko narwo rubwiriza binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru urubyiruko rwaje ruturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA).
Uyu mukino wabereye muri stade ya Mumena I Nyamirambo,wahuje uru rubyiruko rutandukanye ndetse bimaze kugaragara ko wongera umubano ndetse n’ umubare w’urubyiruko rukizwa, kuko byagaragaye ko urubyiruko rwinshi ruboneka ku kibuga cy’umupira kurusha uko rujya mu nsengero zitandunye. Ni muri urwo rwego mbere na nyuma y’umukino bagira umwanya wo kwumva no gusobanukirwa ubushake bw’Imana ku buzima bwabo babifashijwemo n’abakozi b’Imana batandukanye.
Kuri ino nshuro hari itsinda ry’urubyiruko rwaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA) akaba ari naryo ryafashe umwanya risangiza ubuhamya urubyiruko rwari rwitabiriye umukino. Aho banageneye impano y’imyenda yo gukinisha iyi ikipe ya EEAR Kicukiro.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com aganira n’umutoza wa EEAR yadutangarije ko uyu mukino wagenze neza ndetse anavugako ubufatanye bafitanye n’uru rubyiruko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bumaze gufata indi ntera nziza kuko bahuza ibitekerezo ndetse bagasangira n’ubuhamya ku mpande zombi ndetse bakanigira hamwe uburyo ubwami bw’Imana bwakwira kw’Isi yose.
Umutoza Nsanzimihigo Thierry ati: “Nibyo rwose uru rubyiruko rwo muri USA twatangiye ubufatanye nabo guhera umwaka ushize,kandi bigenda bitanga umusaruro mwiza kuko baraza bakatuganiriza badusangiza intera bamaze kugeraho. Ikindi badutera inkunga mu myambaro yo gukinisha kuko ari umwaka ushize barayiduhaye ndetse n’ubu baje batuzaniye iyindi.”
Umukino washojwe ikipe yaba Baptiste Gakenke itsinze equipe ya EEAR Kicukiro ibitego 2-0. Kandi impande zombi zatwijeje ko iyi mikino izakomeza kuko itanga umusaruro ugaragara.
Abasifuzi biteguye gusifura umukino.
Bari gukurikirana ijambo ry’Imana n’ubwitozi bwinshi.
Umutoza wa EEAR Kicukiro ari kwerekana impano y’imyenda bahawe.
Bamwe mu bagize itsinda ryaturutse muri USA.
Ikipe yo mu Itorero ry’Aba Baptiste Gakenke ni uko yari yambaye.
Mukazayire-Immaculee