Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kugira ngo bakize abana icyaha cy’inkomoko babakorera imihango idasanzwe. Reba amafoto

Kugira ngo bakize abana icyaha cy’inkomoko babakorera imihango idasanzwe. Reba amafoto

Mu Gihugu cya Espagne bemera ko umuntu wese avukana icyaha cy’inkomoko,kandi bakemera cyane ko ikicyaha kigira kigira ingaruka nini mu buzima bw’umuntu iyo batagize icyo bakora kugira ngo iki cyaha cy’inkomoko kimuveho.
Ni muri urwo rwego rero buri mwaka bakora umuhango wo gukuraho abana iki cyaha cy’inkomoko kugira ngo kitazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo. Iki gikorwa kiba ngaruka mwaka aho abana bose bavutse muri uwo mwaka utambutse babakoreraho iyo mihango ku mugaragaro .
Uko uyu muhango wo gukiza abana icyaha cy’inkomoko ukorwa:
Uyu muhango ukorwa bazana abana bose bavutse mu gihe kigera ku mezi 12 atambutse hanyuma bakabazana baabambitse imyenda yoroheje bakabasasira amagodora( Matelas) bakabaryamishaho noneho hakaza abagabo bo bavuga ko bambaye nk’amashitani( baba bambaye imyenda y’umutuku n’imihondo) noneho bakagenda basimbuka aba bana.
Uyu muhango na none bawita ngo ni “ugusimbuka kw’amashitani”. Ababyeyi ndetse n’inshuti zabo ziba zaje kubashyigikira muri uyu muhango uba utoroshye aho bavuga ko iyo umwana atakorewe uyu muhango agira ibyago mu buzima( Gukena,gukenyuka,kutubaka urugo ngo rukomere, kubyara apfusha,kurwaragurika…) Na none uyu muhango aba ari ibirori bidasanzwe abana bakuru bamaze gukorerwa uyu muhango bazana indabyo bakagenda bashyira kuri barumuna babo nabasaza babo bagiye gukorerwa uyu muhango.
Bemere ko iyo ntambwe y’abo bagabo bita amashitani uko agenda aca hejuru y’abana aba atagatifuza icyaha karemano bavukanye noneho bakaba bashya.
Reba amafoto hano:

Ni uko baba bambaye
Ni uko baba bambaye

 gusimbuka4
Aha abana baba bategereje ko babasimbuka
Aha abana baba bategereje ko babasimbuka

Aho ari gusimbuka ahamya ko ari kubakiza icyaha cy'inkomoko.
Aho ari gusimbuka ahamya ko ari kubakiza icyaha cy’inkomoko.

gusimbuka3
Abana bakuru baje kwizihiza uyu munsi mukuru bitwaje indabyo
Abana bakuru baje kwizihiza uyu munsi mukuru bitwaje indabyo

 
Mukazayire Immaculee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here