Home AMAKURU ACUKUMBUYE #Kwibuka 25 : Minisitiri Dr. Richard Sezibera yasobanuye ibintu bitatu by’ingenzi...

#Kwibuka 25 : Minisitiri Dr. Richard Sezibera yasobanuye ibintu bitatu by’ingenzi bimaze kwemerwa n’ibihugu bitandukanye.

 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera arashima ko ubwo hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hari intambwe  u Rwanda rwishimira ziriguterwa n’imiryango itandukanye, harimo kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ni ibyatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gikorwa cyo kwibuka cyahuriyemo abahagarariye ibihugu byabo n’abahagarariye ibigo bikomeye mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa kane 11 Mata 2019.

Minisitiri w’ububanyinamahanga Dr. Richard Sezibera yashimye intambwe bimwe mu bihugu bimaze gutera muri bimwe mu bibazo batumvikanagaho mu myaka yabanjije, aho yagize ati:

“ Ubundi mu myaka ishize hari ibintu tutumvikanagaho bigera kuri bitatu ariko ubu byamaze kwumvikana,ku kijyanye n’inyito, Ubu ari umuryango mpuzamahanga( UN), ari umuryango w’ubumwe bwa Afurika( AU) , ari ibihugu bitandukanye,Ubu bayita Jenocide yakorewe Abatutsi, icyo cyarasobanutse kandi kirumvikana. Ndetse hari n’ibihugu tutiyumvishaga ko babyumva vuba nk’Ubufaransa na Canada, ariko ubu barabyemeye nabo. Icyakabiri ni Itariki ya 07 Mata ibihugu bitandukanye bisigaye nk’umunsi wo kwibuka. Icya gatatu ni uko abantu batandukanye bari hirya no hino bashinjwa icyaha cya Jenoside batangiye kubafata ndetse no kubacira imanza.”

Agahozo Village nabo bifatanyije n’aba bifatanyije na minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gikorwa cyo kwibuka

Minisitiri Dr. Sezibera kandi yavuze ko umuco wo kudahana ukwiye gucika agaruka no kubakekwaho Jenoside bakomeje kwidegembya mu mahanga.

Yagize ati “Tugomba guca burundu umuco wo kudahana, tugatuza ari uko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batawe muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera. Uyu munsi u Rwanda, rwohereje inyandiko zirenga 900 mu bihugu 33 byo ku isi zisaba itabwa muri yombo ry’ abakekwaho uruhare muri Jenoside cyakora ndashimira bimwe mu bihugu mu byubahiro byanyu muhagarariye, bimaze kuburanisha cyangwa se bakohereza abo bantu mu Rwanda.”

Minisitiri Dr. Sezibera yashoje avuga ko nk’Urwanda bizera neza ko hamwe n’ubufatanye babamaze kubyumva n’abandi bazagenda babyumba uko iminsi izagenda ishira.

 

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here