Wari uzi ko uri uw’agiciro kanini imbere y’Imana? Mubuzima bwacu bwa buri munsi hari igihe umuntu ahura n’ibigeragezo ndetse n’ibibazo bitandukanye akagera aho yibaza ko Imana yamwibagiwe, cyangwa akagera aho abona hari n’ibindi biremwa bimurusha agaciro . Ariko nagira ngo nkwibutse none ko uri uwagaciro ntagereranywa imbere y’Imana.
Uri uw’agaciro ku Mana kuko yakuremye mu ishusho ryayo.
Uri ikiremwa gisumba ibindi biremwa byose. Zaburi8:4-8 “Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,.Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?.Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba..Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye..Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo,.N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose”.
Itangiriro 1:26- 27 Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”.Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.”
Itangiriro9:6 naho haranditse ngo: “ Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo”
Uri uw’agicuro ku Mana kuko ikwitaho mu buzima bwawe bwa burimunsi.
Imana itugenera ibihwanye n’ibyo dukeneye. Muri Matayo 5:45 haranditse ngo: “.ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura”
No mugitabo cy’Ibyakozwe14:17 hakomeza havuga hati “. Ariko ntiyirekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.”
Uri uw’agaciro ku Mana kuko igukunda cyane kugeza aho yatanze umwana wayo w’ikinege kugira ngo apfe kubw’ibyaha byawe.
kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma3:23) twese twaridukeneye gucungurwa.
Mugitabo cy’Abaroma 6:23 hakomeza havuga hati “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,.ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose”(Abefeso2:1-3)
Ariko kubera urukundo rwinshi cyane Imana yatanze Yesu ngo aze adupfire.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.(Yohana3:16)
Mugitabo cy’Abaroma 5:10 hakomeza havuga kubw’urukundo Imana idukunda “.Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kungwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe?”
Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.(Abefeso5:2)
Agaciro kawe imbere y’Imana kagaragazwa n’uko izi amazina yawe.
Imana izi umuntu wese uwabayeho n’uzabaho, iratuzi twese izi n’amazina yacu.
“ Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.”(Ibyahishuwe 20:12-13)
Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi . (2Abakorinto 5:10)
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye (2Timoteyo 2:19).
Mu isi hari igihe biba bitworoheye gutekereza ko turi twenyine ndetse nta n’umuntu utwitayeho,ndetse abenshi bagatekereza ko bari bonyine. Ariko nagirango umenye ko Imana ikwitayeho,icyo idusaba ni ukwemera ubwo bushuti bwe, kuko yohereje umwana we kugira ngo tubashe kubabarirwa.
Mukazayire Immaculee