kuko bigirira umumaro uwukora ndetse n’urubyaro rwe habe niyo yaba atakiriho. Iri jambo naritekerejeho cyane maze gusoma inkuru z’umuhanuzi Elisa, ubwo yakizaga umupfakazi umwenda ukomeye cyane, mugihe byari bigeze aho abana be bagiye gutwarwaho iminyago, bakaba imbata kubera uwo mwenda.
II Abami 4:1-7: “Bukeye umugore umwe wo mubagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uziko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze”. Elisa aramubaza ati ufite iki mu rugo ati mfite utuvuta… asigaye agutungane n’abana bawe.”
Iyi nkuru y’uyu mupfakazi,
yanteye gutekereza cyane ku Mana yacu. Imana yacu n’umunyebambe, n’umutabazi, nirubasha, ntaburaguseruka mu byago no mu makuba. Imana yo kabyara, yatekereje imirimo umukozi wayo yayikoreye, maze Iribuka, Imanurwa no gutabara, ntiyakundirako abana b’umukozi wayo bajyanwa kuba imbata.
Mu buryo bugaragara, byari byarangiye, kuko n’umwishyuza yaraje azanywe no gutwara imbata ze kuko yarazi adashidikanya ko uwo mupfakazi atapfa kubona ubushobozi bwo kwishyura umwenda we.
Gusa icyo yahishwe, n’ukumenyako abo bana ari ab’umukozi w’Imana Isumba byose. Ni mureke dukorere Imana gusa tutaryarya, ubundi twicecekere. Urubyaro ry’umukiranutsi, rw’umukozi w’Imana rurarinzwe. Muri Zaburi37:25 Dawidi yagize ati: “Nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi arekwa cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
Aya ni amagambo akwiye kudusubizamo imbaraga, tukagambirira gukiranuka ndetse no gukorera Imana, kuko Imana yacu irahemba, kandi Ihemba neza.
Iyo wamenyereye kwibera muri uwo mwuka wo gukorera Imana, Iragufasha bikakubamo, bigahinduka ubuzima bwawe; icyo gihe iteka amaso yawe uyahanga ku Mana, niyo wereka ibibazo byawe byose ndetse ukaba wabiganira n’abandi bantu uzi neza ko ari abakozi b’Imana.
Mu by’ukuri nibajije impamvu uyumupfakazi akimara kumva ko umwishyuza agiye kuza gutwara abana be, atagiye kubibwira imiryango n’inshuti kumpande zombi, kuko nizera ko yari abafite: (ba se wabo w’abana, banyirasenge, banyina wabo…); ariko, yibutseko har iumukozi w’Imana witwa Elisa.
Yibutse ko hari icyo yamumarira kugirango ikibazo cye kibonerwe umuti. Imana ishimwe kuko yakoresheje umugaragu wayo, maze ikibazo kigakemuka.
Irindi jambo natekerejeho n’uKubana neza n’abantu (abaturanyi, abo mukorana, abo musengana…) Uyu mupfakazi yarantangaje cyane; amaze kubwirwa kujya gutira ibikoresho mu baturanyi be, ntibyari kumworohera iyo ataza kuba umuntu utabana n’abaturanyi beneza. Iki cyari igipimo gikomeye cyo kureba imibanire ye n’abandi.
Mu buryo bugaragara ntabwo uyu mugore yari yifashije cyane, muyandi magambo yari umukene; ariko Imana ishimwe kuko yari yaramuhaye umutima mwiza, utuma abana n’abandi neza, biza gutuma abaturanyi be buri wese amutiza igikoresho afite; ndetse ndatekereza ko n’uwari ugifitiye gahunda yarakimutije biturutse kungeso nziza n’umubano mwiza uyu mugore yari afitanye n’abaturanyi be.
Mu gusoza, ndagirango bene data mureke dusabe Imana, kugira ngo iduhe umutima ndetse n’uburyo bwo kuyikorera, kuko Imana Idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu (Abaheburayo 6:10)