Igiterane cyari kimaze iminsi umunani kizwi ku izina rya AFRIKA HAGURUKA URABAGIRANE cyatangiye taliki ya 24/7 gisozwa taliki ya 31/7/2016 kikaba cyari kibaye ku nshuro ya 17 gitegurwa na Authentic Word Ministries ifatanyije na Zion Temple Celebration Center byose biyoborwa na Apotre Dr. Paul Gitwaza.
Muri iki giterane umushumba w’Itorero Zion Temple,Apotre Paul Gitwaza yatanze ubuhanuzi bukurikira,ari nabwo benshi bemeza ko bumwe muri bwo bwamaze gusohora.
Ubuhanuzi bwahanuriwe mu giterane cya Afurika Haguruka
- Imana iri guhagurutsa ba Nehemiya ba Afrika
- Ubutunzi bwa Afrika bugiye kuribwa n’abanyafrika
- Imipaka yose igiye gukurwaho Afrika ihinduke igihugu kimwe.
- Muri Afrika hose hagiye kubakwa imihanda myiza n’inyubako nziza kandi zigezweho, ibitaro bikomeye, amashanyarazi agere hose, kandi Afrika igiye kuzagira abayobozi beza . Iki ni igihe tugiye guhindura ibintu.
- Abanzi ba Afrika nta mugabane ndetse nta n’urwibutso bazagira muri Afrika
- Hagiye gushyirwaho Satellite y’abanyafrika kandi ibiciro by’itumanaho bizahita bimanuka.
- Mu myaka iri imbere abantu benshi bazaturuka mu bihugu byitwa ko bikize baze gutura muri Afrika kuko Imana iyaguye, Iradusaba kuzabakira neza n’urugwiro nkuko bisanzwe mu mico y’abanyafrika.
- Abantu benshi bagiye kuzava hirya no hino baze gushaka Imana muri Afrika.
- Indwara z’ibyorezo ziri muri Afrika Imana izikuyeho. Malariya irarangiye igiye kuba amateka, abantu benshi bagiye kujya babyuka basange bakize indwara zikomeye kuko Imana iri gukora muri Afrika.
- Imana igiye guhagurutsa Intumwa zimeze nk’imyambi zizunguruke Afrika zizana umpinduka aho zigeze hose.
- Imana iri gutanga ubwenge bwo kuvumbura muri Afrika, abanyafrika ntibazongera gusuzugurwa ukundi, ibyaha byabo byarababariwe. Ibya kera birarangiye, aba nyuma bagiye kuba aba mbere, Imana igiye kwandika amateka mashya mu buzima bwawe kuko icyubahiro cyayo kiri kuri Afrika no ku banyafrika.
- Hari ibihugu byo muri Afrika bigiye kugira amateka mashya birimo:
– Somaliya izwi nk’igihugu cyapfuye ariko Imana igiye kuyihembura ibe igihugu gikomeye.
– Nigeria yari izwi nk’igihugu kibamo abajura benshi ariko igiye guhinduka ijye yitwa igihugu cy’abakiranutsi.
– U Rwanda ruzwi nk’igihugu cyabayemo Jenoside ariko rugiye kujya rwitwa igihugu cy’amahoro.
– Congo Kinshasa izwi nk’igihugu kidafite icyerekezo ariko Imana igiye kuyiha icyerekezo.
– Afrika y’Epfo izwi nk’igihugu cyamunzwe na ruswa ariko ayo mateka Imana igiye kuyahindura.
– Tanzaniya igiye guhaguruka.
Imana iri kubatiza Afrika. - Imana igiye kugira Afrika ikigega cy’isi, Afrika igaburire amahanga, ubukungu bwayo bwamamare ku isi hose, ibintu byinshi bigiye kujya bikorerwa muri Afrika, tugire ibintu byanditsweho ngo Made in Rwanda n’ahandi atari Made in China.
- Hari imodoka idasanzwe igiye gukorerwa muri Afrika izaba yenda kumera nk’indege kandi ari imodoka.
- Umunyaburayi cyangwa umunyamerika uzashakana n’umunyafrika bizamuhesha umugisha, niyo mpamvu benshi bagiye kuza gushaka abo bazashyingiranwa baturutse za Burayi na za Amerika.
Ikimenyetso kizababwira ko ibi byose bigiye kubaho ni igihe muzumva mu makuru igihugu cyo muri Afrika kiri ahantu hadakunze kuba imitingito cyabayemo umutingito ukomeye.
- Hazabaho umushinga utari uzwi wo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uva Congo Kinshasa ugaca mu Rwanda ugakomeza I Burundi na Tanzaniya, Uganda nayo izafatiraho ugende ugere n’i Mombasa.
- Hazabaho ubwato bunini muri Tanganyika buzaba buhuriweho n’u Burundi, Zambia na Congo kandi buzagaburira aka karere buzamure n’ubukungu bwako.
- Mwanza muri Tanzaniya hagiye kuzubakwa inyubako y’ubucuruzi ikomeye izaba ihuriweho na Tanzaniya, u Rwanda na Kenya
- Douala muri Cameroun hazubakwa inyubako ikomeye mu bya gisirikare imeze nka Pentagone cyangwa se Hexagone aho ingabo za Afrika zizabika amabanga akomeye ya Afrika.
- Muri Botswana hagiye kuzaba Université ikomeye izaba imeze nka Oxford kandi izaba ishyigikiwe n’ibihugu byose bya Afrika, abana b’abanyafrika benshi niho bazajya bajya kwigira.
- Mu myaka igiye kuza Abaperezida 4 ba Afrika bagiye kubatizwa mu mazi menshi kandi bizavugwa mu binyamakuru bikomeye, icyo nacyo kizaba ari ikimenyetso cy’uko ibyo Imana yavuze kuri Afrika igiye kubisohoza.
Ikindi kimenyetso cy’uko ibyo Imana yavuze igiye kubisohoza ni uko amoko menshi y’inyoni agiye kujya yimuka akava mu gace kamwe ko muri Afrika akimukira ahandi mu majyepho ajya amajyaruguru, uburengerazuba no mu burasirazuba. Ibyo bizaba bigaragaza ubwisanzure n’ubumwe bwa Afrika.
- Apostle Gitwaza yasoje ubuhanuzi avuga ko Imana imusabye kuzakorera igiterane gikomeye ku kirwa Cy’Ijwi kandi ngo kizazana kubohoka kwa Congo n’u Rwanda.
By : Zarcy Christian