UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Ntidukwiye guhurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa – Perezida Kagame
Amakuru

Ntidukwiye guhurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika rwitabira inama za YouthConnekt, kudahuzwa no kuvuga amagambo meza gusa atarimo ibishyirwa mu bikorwa bigaragaza akamaro k’iyi nama.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya YouthConnekt Africa, ihuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi nama, gutanga ubuhamya bw’ibyo bungukiye mu nama nk’iyi zabanje n’uruhare zagize mu iterambere ryabo ubwabo no ku bihugu byabo.

Yagize ati “Turashaka kumva ubuhamya bwa bamwe mu bari hano, batubwira ibyo bigiye mu nama za YouthConnekt twagize mu bihe byashize n’ibyo babashije kugeraho babikesha izo nama. Ibi ni byo bitwizeza ko tudahurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa, hanyuma dusubire iwacu dukore bike cyane cyangwa se ntitugire icyo dukora na busa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu urubyiruko rudakwiriye gutegereza ko hari uza kurubwira inshingano zarwo, ko ari rwo rukwiriye gufata iya mbere rugasobanukirwa amateka, bitaba ibyo rukazahora rwikoreye ibibazo runijujutira ibitagenda neza.

 

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bitezeho urubyiruko byinshi, kandi bakaba barusaba gukora ibirenze ibyo rusabwa, ko bityo rukwiriye gukora cyane.

 

Ati “Mukore cyane, mukomeze kwicisha bugufi mugendera ku ndangagaciro nziza, kandi bizatanga umusaruro. Intsinzi nyakuri itangira igihe umuntu yiyemeje kwiyubakira ubuzima yifuza, atagombye gutegereza ko hari undi umuha uburenganzira bwo kubikora.”

 

Ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”

 

Perezida Kagame yavuze ko ikintu gikomeye abatuye umugabane wa Afurika bagomba kuzaba bararenze mu 2063, ari ugusaba imfashanyo, kuko uyu mugabane ufite ubushobozi bwo kwigira.

 

Ati: “Turashaka kubona iterambere, turashaka kubona Abanyafurika atari abo gahabwa n’abandi. Ibyo twabimazemo igihe ku buryo bibabaje kubona n’ubu hari Abanyafurika bakibona ko kugira ngo babeho neza, hagomba kuba hari undi ubibakorera.”

Kagame avuga ko kuba hari ababibona gutyo, ari ikibazo gishobora gukoma mu nkokora intego abakiri bato bihaye yo kuzahindura Afurika umugabane utuwe n’abandi biha agaciro.

 

Inama ya YouthConnekt Africa yatangiye uyu munsi irimo kubera muri Kigali Convention Centre, bikaba biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu bagera ku 5,000 abandi bakayikurikira ku buryo bw’iyakure, ikaba izamara iminsi itatu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version