Igwingira mu bana bato ni ikibazo gihangayikishije mu Rwanda, gusa Leta y’u yagaragaje ubushake bukomeye mu kugihashya nubwo hari aho imibare ikiri hejuru.
Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.
Byakunze kugaragazwa kenshi ko ikibazo cy’imirire mibi ihoraho ituma umwana adakura uko bikwiye mu gihagararo, bikagira ingaruka ku buzima bwe bw’igihe kirekire no ku bushobozi bwe bwo kwiga no gutanga umusaruro mu buzima bwe bw’akazi. Ubushakashatsi bwerekana ko igwingira rigaragara cyane mu bana bafite hagati y’amezi 18 na 35, igihe baba batangiye kurya ibiribwa bisanzwe ariko bitarimo intungamubiri zihagije.
Hari uturere tugifite igwingira riri hejuru
Mu turere tumwe na tumwe, ikibazo cy’igwingira gikomeje kugaragara ku gipimo cyo hejuru; Gicumbi (38.8 %), Burera (37.6 %) na Ngororero (35.8 %) biri mu byerekanaga ibipimo biri hejuru ya 35 %, naho Rutsiro, Karongi, Rubavu, Gisagara, Nyabihu, Musanze, Kirehe na Rusizi zose zari hejuru ya 30 %. Ibi bipimo bigaragaza ko hari ingamba zikomeye zikenewe kugira ngo abana bo muri ibyo bice babeho neza, kandi bakure neza mu buryo bw’umubiri n’ubwonko.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko igwingira ry’abana mu Rwanda rigenda rigabanuka, nubwo rikiri ikibazo gikomeye ku iterambere ry’Igihugu.
Raporo ya RDHS7 ya 2025 igaragaza ko 27% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira, ugereranyije na 33% byagaragaye mu bushakashatsi bwa RDHS 2019/2020. Iri gabanuka rifatwa nk’intambwe ishimishije, rigaragaza ko politiki n’ingamba Leta yashyizeho mu rwego rw’imirire n’ubuzima byatangiye gutanga umusaruro.
Ni mu gihe raporo ya NISR ya 2024, igaragaza umutekano w’ibiribwa mu Mujyi wa Kigali (CFSVA/ Comprehensive Food Security and Vulnerability Analysis), igaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryari kuri 15.9%.
Murwanashyaka Evariste, Umuhuzabikorwa wa CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire yo guha abana imfashabere mu mezi yagenewe konsa.
Ati “Hari ababyeyi usanga aho konsa abana mu mezi atandatu abanza babaha imfashabere, kandi bitemewe bigatuma abana bahura n’ibibazo mu mikurire. Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo imyumvire izamuke ndetse no kureba ikibitera, kugira ngo inzego bireba zifatanye kubiganiraho no kubifatira umwanzuro”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assoumpta, avuga ko igwingira akenshi rishingira ku bumenyi buke bw’ababyeyi
Ati “Ibibazo bishingiye ku bumenyi bucye bw’ababyeyi badasobanukiwe ndetse n’abatonsa abana mu mezi atandatu nta kindi bavangiye umwana, hakabaho n’uburyo ababyeyi bagaburira abana ibitujuje intungamubiri, kandi biri mu gihugu hose”.
Uko igwingira ryifashe mu Turere tugize Umujyi wa Kigali
N’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya iri gwingira mu turere tugize Umujyi wa Kigali, ijanisha ry’abana bari munsi y’imyaka 2 bagwingiye ryerekana ko muri Gasabo ari 16.6%, Kicukiro 14.5%, Nyarugenge 5.7%, Umujyi wa Kigali 14,1% mu gihe mu gihugu hose riri kuri 27%.
Ingabire Assoumpta yongeye gukebura abayobozi ko bakwiye kwita ku baturage.
Yagize ati “Kuba Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare munini w’abana bagwingiye, yego ni akarere gafite abaturage benshi kandi gafite igice kinini cy’icyaro, ariko ikibazo kiratugarukaho nk’abayobozi kuko nimba uzi ko ufite abaturage benshi ugomba gushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana izo gahunda zose ziteganywa na Leta, zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana”.
Nubwo igwingira ryagabanyutse rikava kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020, ubu rikaba ryarageze kuri 27% mu 2025 haracyari imbaraga zikenewe, cyane cyane mu guhindura imyumvire y’ababyeyi no kongera ubumenyi ku mirire iboneye.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego, muri Gahunda ya Kabiri y’Iterambere (NST2), yo kugabanya igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 rikava kuri 27% rikagera munsi ya 15% mu 2029.
Mukanyandwi Marie Louise