UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Dipolome z’abanyeshuri 563 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye zateshejwe agaciro
Amakuru

Dipolome z’abanyeshuri 563 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye zateshejwe agaciro

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 563 basanze barakopeye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, nyuma y’iperereza ryakozwe kuri iki kibazo, bakaba bahise bafatirwa ibihano byo gutesha agaciro amanona n’impamyabumenyi byabo.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026, yavuze ko iperereza ryakozwe ku bakandida 1.097 bari babanje gukekwaho gukopera muri ibyo bizamini.

Muri bo, 30 basanze nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo aratangazwa. Ku rundi ruhande ariko iperereza ryagaragaje ko hari abandi bakandida 563 bakopeye, bituma umubare w’abanyeshuri bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1.630.

Aba banyeshuri 563, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko amanota n’impamyabumenyi byabo byateshejwe agaciro ndetse ko Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kizamenyesha buri mukandida ibyemezo by’iperereza bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026.

Minisiteri kandi yasobanuye ko iperereza ku kibazo cyo gukopera ryarangiye burundu, kandi ko nta bindi bizakomeza gukorwaho iperereza.

Ku banyeshuri basanze barakopeye, Minisiteri y’Uburezi yabahaye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo, ariko bagomba kubikora binyuze muri bumwe mu buryo bubiri.

Uburyo bwa mbere ni ugusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ku ishuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku rindi, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.

Ubundi buryo ni ukwiyandikisha kugira ngo bazakore ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, hakurikijwe amabwiriza agenga ubwo buryo.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko izakomeza guharanira ubunyangamugayo n’ubuziranenge mu mitegurire n’imikorere y’ibizamini bya Leta, inashimangira ko abanyeshuri bagomba guhabwa amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.

Uretse iki kibazo cyo gukopera mu mashuri yisumbuye, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2025-2026, nabwo iperereza ryari ryagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakopejwe n’abantu bakuru. Mu bakekwagaho kubakopeza harimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse bakaba bari barabifungiwe, bakurikiranwa n’ubutabera, icyo cyaha bakaba baragifatanyijemo na bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Abobanyeshuri ariko kubera ko byagaragaraye ko bafashijwe gukopera n’abantu bakuru, bo bahawe amahirwe yo gusubiramo ibizamini, ndetse n’amanota yabo arasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version