Irineu Cruz na Jucicleide bo mu gihugu cya Brazil,bamaze imyaka 20 Imana yarabahaye isezerano ry’umukobwa,ariko bamaze kubyara abana 13 bataramubona kandi barakomeje kugera ubwo Imana izasohoza isezerano.
Irineu Cruz na Jucicleide ni umugabo n’umugore babana mu gihugu cya Brazil,bafite abana 13 mu gihe kingana n’imyaka 20 bamaze babana.abo bana bose yabise amazina nyuma yuko benshi mu bakinnyi bagiye bamabmara muri icyo gihugu batangirwa n’inyuguti ya R. Ku mazina ayabo niyo mpamvu uyu mugabo yahisemo kuzajya yita abana be amazina akayabanzaho iyo nyuguti ya R.
Uyu muryango bakaba ari abakiristu,ndetse Jucicleide we akavuga ko Imana yabasezeranije kuzabyara umwana w’umuhungu,ngo akaba ari nayo mpamvu bazakomeza bakabyara kugera iryo sezerano ry’Imana risohoye
Abana b’uyu muryango,umuto muribo afite ukwezi kumwe naho umukuru we afite imyaka 18 y’amavuko
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru asobanura impamvu bataringaziza imbyaro Irineu yagize ati :”Twebwe nubwo turi abahinzi ariko turanasenga,Imana niyo idutungira abana,cyane ko ntanumunsi numwe turigera tuburara ngo ni uko abana aari benshi.Gusa Imana iyo iduhaye isezerano irarisohoza,hashize imyaka 20 idusezeranije umwana w’umukobwa kandi izamuduha.niyo mpamvu tugikomeje kubyara”.
Irineu yakomeje agira ati;”Impamvu abana banjye nabise amazina atangirwa na R. ni uko hari abakinnyi nagiye nkunda cyane kandi nabo benshio bagendaga batangirwa na R.,nka Ronaldo,Rivaldo,Ronaldinho,..niyo mpamvu rero nise abana banjye gutyo.”
Amazina y’abana b’uyu muryango ni : Robson (18), Reinan (17), Rauan (15), Rubens (14), Rivaldo (13), Ruan (12), Ramon (10), Rincon (9), Riquelme (7), Ramires (5), Railson (3), Rafael (2) na Ronaldo, (ukwezi kumwe).
Jucicleide nawe yatangaje ko atazacika integer kugera ubwo Imana ibahaye umwana w’umukobwa.
Dore amafoto yabo
By : Zarcy Christian