Home Uncategorized Ntugaterwe ubwoba n’ibyo ubona !

Ntugaterwe ubwoba n’ibyo ubona !

Hari impamvu zigera kuri enye zituma umuntu atagomba guterwa ubwoba n’ibyo abona mu buzima.ubwoba
Hari byinshi tubona mu buzima bikadutera ubwoba, uzasanga akenshi duterwa ubwoba n’ubutunzi, tugaterwa ubwoba n’abana bacu duhangayikishijwe n’ubuzima bwabo, ndetse yewe tugaterwa ubwoba n’ahazaza hacu. Ariko ukuri ni uko ubwoba tugira ntacyo bwadufasha mu gukemura bimwe muri ibi.
Yesu igihe yigishaga ku musozi yatanze impamvu enye utagomba guterwa ubwoba n’ibyo ubona.
1. Ubwoba nta shingiro bufite
Matayo 6:25 : “Ni cyo gitumye mbabwira nti : ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki ?’ cyangwa muti ‘Tuzanywa iki ?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki ?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ?”
2. Ubwoba si icyaremwe.
Yesu aduha urugero ku byaremwe aho muri Matayo 6:26 agira ati “Nimurebe ibiguruka mu kirere : ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo.
Mu biremwa by’Uwiteka byose nta kindi kigira ubwoba nk’umuntu. Umuntu niwe mu byaremwe utizera Imana. Ibiguruka, ibyo munyanja, ibigenza amaguru ndetse n’ibimera byizera Imana ariko umuntu kwizera Imana biba biri ku gipimo.
3. Ubwoba burica.
Wagira ubwoba utabugira ntacyo bihindura ku kigiye kuba, ibyiza ni uko wakwizera Imana rwose.
Matayo 6:27, “Ninde muri mwe wiganyira Wabasha kwiyongeraho umukono umwe ?”
Niyo wagira ubwoba bungana bute, icyo ufitiye ubwoba nticyavaho. Ni nko kwicara ku rutare ukeka ko warumena.
Ukora ibikorwa byinshi, ukava aha ukajya aha ariko ntagihinduka. Ubwoba nta kintu buhindura uretse wowe. Bugutesha umutwe nta kindi !
4. Ubwoba si ngombwa.
Matayo 6:30 “Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwe abafite kwizera gucye mwe ?” Niba wizeye Imana ishobora byose ntiwari ukwiye guterwa ubwoba n’ibyo unyuramo kuko umutabazi wawe ashobora byose hatavuyemo na kimwe. Kuko yadusezeranije kutwitaho muri buri kimwe cyose : Abafilipi 4:19 “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesuma.
Ni inyigisho ya Pasiteri Rick Warren wo mu itorero Saddleback ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ese iri jambo ryaba ryerekana ko Imana izaguha amafaranga ? Yego.
Ryaba ririmo ko Imana izagukemurira ibibazo byo mu muryango ? Yego.
Ese ryaba rivuga ko inzozi zawe ndetse n’imigambi yawe bizagerwaho ? Yego.
Ese iri jambo ryaba rivuga ko Imana izagukiza indwara zananiranye ? Yego.
Hagarika guhangayika no kwiganyira kuko Imana izasubiza byose bikugoye.

Source : ubugingo.com

48 COMMENTS

  1. “This is very interesting, You are a very skilled blogger. I have joined your rss feed and look forward to seeking more of your great post. Also, I have shared your site in my social networks!”

  2. Thanks for any other informative site. Where else could I am getting that kind of information written in such an ideal method? I have a undertaking that I am simply now operating on, and I’ve been at the glance out for such information.

  3. whoah this blog is fantastic i love reading your articles. Keep up the great work! You know, lots of people are looking around for this information, you can help them greatly.

  4. Someone essentially help to make significantly articles I would state. That is the first time I frequented your web page and to this point? I amazed with the research you made to make this actual publish amazing. Magnificent job!

  5. “I know this if off topic but I’m looking into starting my own blog and was curious what all is required to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very internet savvy so I’m not 100 certain. Any recommendations or advice would be greatly appreciated. Many thanks”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here