Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana ryacitsemo ibice

Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana ryacitsemo ibice

Nyuma yaho ishyaka rya RNC ricikiyemo ibice 2 ubu noneho amakuru ava mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze aravuga ko mu ishyaka Ishema harimo amacakubiri no gucikamo ibice bibiri.

JPEG - 30.8 kb

Padiri Nahimana Thomas umukuru wa Ishema Party

Amakuru aturuka mu Ishema Party aravuga ubu hagati y’abanyamuryango baryo bari kurebana ayingwe aho bamwe muri bo batangiye kurisezeramo abandi bakaba bashaka gushinga irindi shyaka
Bamwe mu bamaze kwegura harimo Dr Déogratias Basesayabo na Sixbert Bitangisha kandi aba bari inkingi mwamba ya Padiri Nahimana Thomas .
Si abo gusa kuko hari n’abandi bashaka kuvanamo utwabo, ibi bikaba bije mugihe uyu mugabo yari afite gahunda yo kuzaza kwiyamamariza kuzayobora igihugu cy’u Rwanda.
Src: Imirasire.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here