Home AMAKURU ACUKUMBUYE NYAMAGABE: Umunyamideri Michou avuga ko kwerekana imideri hanze ya Kigali bikigoye ariko...

NYAMAGABE: Umunyamideri Michou avuga ko kwerekana imideri hanze ya Kigali bikigoye ariko bishoboka.

Ishimwe Patience,uzwi ku izina rya Michou utuye mu Karere ka Nyamagabe akaba ari naho akorera ibijyanye no kumurika imideri, avuga ko gukorera uyu mwuga ahandi hatari muri Kigali ari ingorabahizi ariko bishoboka.

Michou w’imyaka 21 ni umwe mubanyamideri bakiri bato bo mu Mujyi wa Nyamagabe, watangije inzu yerekana imideri izwi ku izina rya “Michou fashion” agaragaza ko kumurika imideri muri aka Karere bikiri hasi cyane. Harimo n’imbogamizi zo kuba urubyiruko rwinshi rudasobanukirwa imideri icyo ari cyo. Ikindi uyu ukaba ari umwuga wo kwerekana imideri ushingira kukwamamaza imyambaro, ikintu usanga mubice biri hanze y’Umujyi wa Kigali kigoye kuko umuntu ushatse umwambaro usanga awutumiza Kigali kuko atizeye abanyamideri b’iwabo.

Mu kiganiro Ubumwe.com bwagiranye na Michou yavuze ko umwuga wo kwerekana imideri atigeze ajya mu ishuri ngo awige, ahubwo we yarebaga abantu babikora akumva arabikunze akabigana. Gusa afite bamwe mubabikora akunda cyane kandi yagiye areberaho yanigiyeho  byinshi nkumunyamerika  Leona Anastasia “Binx” Walton wimyaka 25 ukorera muri Agence ya Next Management muri new York, aho avuga ko kuba Binx arimumyaka ijya kwegerana niye bimutera imbaraga ko ntagidashoboka mu buzima.

Leona Anastasia “Binx” Walton Role model wa Michou

Michou yatangije inzu yimideri nubwo itarakomera cyane kubera ikibazo cy’ubushobozi ariko iherereye mukarere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka akaba yaratangiye gukora uyumwuga mumwaka wa 2017, aho yafatanyaga n’abandi ataratangira kubikora kugiti cye.Avugako kuva icyo gihe kugeza atangiye gukora uwo mwuga kugiti cye, baribamaze gukora ibikorwa byahuriza abantu hamwe nkibirori birenga 10, kuburyo haribenshi babikunze nubwo hari n’abandi benshi bakibibona nkuburara, kuburyo iyo babonye nk’umuhungu cyangwa umukobwa ubikora bamubona nk’uwataye umuco ndetse utazagira nicyo y’imarira.

Ati” kwerekanira imideri ahantu hatari i Kigali biracyari hasi cyane, navugako bataramenya neza fashion icyo aricyo, ntiwabona ibintu wamamaza kuko ntibabisobanukiwe”.

Akomeza agaragaza ko kutabisobanukirwa kwabantu bacuruza imyambaro n’abayikora bituma uwerekana imideri mu Karere ka Nyamagabe,ndetse no mu Ntara muri rusange bibashyira mu gihombo,kuko akenshi babikora kubera urukundo nyamara ibyo binjiza biri hafi ya  ntabyo.

Yakomeje agira ati” ibyo byose bituma fashion yawe idatera imbere ngo nawe ugire aho ugera ahubwo usanga akenshi usohora ibyawe ntugire icyo winjiza kubera ko dukorera ahantu hatari ikigali ahantu badasobanukiwe ibya fashion.”

Ishimwe Patience,uzwi ku izina rya Michou.

Icyateye Michou gukora uyu mwuga n’icyo asaba Akarere ka Nyamagabe

Michou avugako gufata icyemezo agatangiza inzu y’imideri yaragamije gukundisha urubyiruko rugenzi rwe uyu mwuga ndetse bakaniteza imbere bafatanyije.

Ati”Narimfite gusobanurira urubyiruko icyo imideri aricyo bakabona amakuru kuri uwo mwuga, nkabibakundisha bakabikora babikunze nkabigisha gutambuka ndetse no kwambara”

Michou yakomeje agaragaza ko hari urugendo rurerure kugirango buriwese abashe kubyumva ariko akanasaba akarere ka Nyamagabe gufasha urubyiruko rwinjira muri uyu mwuga nkuko kita kubandi bakora indi myuga.

Michou yagize ati” Akarere turimo niko kambere gakwiye kudutera inkunga bakaba badufasha kumenyekana nokubona amasoko, kuko nidutera imbere, n’Akarere kazatera imbere, niyompamvu dukeneye ubufasha bw’Akarere mukuduhuza n’abafatanyabikorwa kuko dufite ibintu byinshi twafashwamo n’Akarere”

Uretse kuba ubushobozi ari buke Michou agagaraza ko imyumvire y’abantu biganjemo ababyeyi iri mubituma urubyiruko rutajya muri uyu mwuga bitewe nuko biyumvishako uwagiye mu mwuga wo kwerekana imideri aba yabaye ikirara ariko asaba urubyiruko ko rukwiye kubahinyuza rugakora ku buryo ababyeyi n’abandi babatekereza gutyo ataribyo.

Yakomeje agira Ati” Ababyeyi ntibabura kugira icyo babivugaho kuko bababumva ko ibyo ugiyemo ataribyo ari uburara, ariko uba ugomba gukora cyane kugira ngo werekane itandukaniro ry’ibyo batekereza nibyo uri gukora. Ndumva rero nundi wese uba ukora ikintu hari undi ku ruhande umuca intege amucira imanza aba akwiye gutekereza niba icyo kintu akirimo agikunze, Ese ibyo bavuga koko nibyo cyangwa? Wasanga ataribyo ugakomeza”.

 

Icyo Michou na n’urundi rubyiruko rwiteguye gufasha Akarere ka Nyamagabe

Mugihe Akarere ka Nyamagabe abenshi biyumvishko ari Akarere kicyaro ndetse benshi bazi amateka yako,bahazi nka hamwe muhagiye harangwa n’inzara nyinshi mu myaka yashize ubwo hari mucyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, bituma abaturage benshi bari bahatuye basuhukira ahandi murwego rwo gushaka imirimo n’ibibatunga muri rusange bigasigira  isura itari nziza aka karere, Michou avugako bagamije gufasha akarere ka Nyamagabe kwongera kugarura isura yanyayo gafite kuko kamaze gutera imbere nubwo hakiri urugendo rurerure bitewe n’intumbero igihugu cyihaye kandi akarere katagomba gusigara inyuma.

Michou akomeza avugako gufatanya n’Akarere ari uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu w’urubyiruko mukwubaka igihugu, bwiyongera kubundi buryo bwinshi butandukanye urubyiruko rukoresha. Avugako akarere ka Nyamagabe arikamwe mu turere twiza kandi dufite byinshi byashimisha abantu birimo n’ibyiza nyaburanga abantu basura ahubwo hakenewe uburyo abantu babimenya bahereye kubatuye muri Nyamagabe bakamenya agaciro k’ibyo bafite.

Urubyiruko rufashanya na Michou

Yakomeje agira ati” Igihe ibikorwa bihuriza abantu hamwe bizaba bisubukuwe nicyo gihe natwe tuzatangira gusakaza ubutumwa bufungura amaso abantu batuye muri nyamagabe kugirango babone ibyiza bibazengurutse. Dufite ibyiza nyaburanga kandi igihugu gikeneye kubimenya kuko ishusho abenshi bafite ku karere kacu si iya Nyamagabe ahubwo ni iya Gikongoro, ni Ishusho y’ibintu bitari byiza twanyuzemo ku buryo batazi ko twateye intambwe nyuma yaho ndetse dutera n’imbere kuko Nyamagabe ntihakiri mucyaro ukundi. Rero tubinyujije mu kumurika imideri tuzatanga umusanzu wacu ku buryo abantu bazajya bazanwa mu Karere kacu kureba ibikorwa byiza bihakoerwa”

Michou akomeza agaragaza ubufatanye n’Akarere nk’uburyo bwo kwigarurira urubyiruko rutuye muri Nyamagabe kugirango bigarurire urubyiruko babaha ubutumwa bwatuma bava mu biyobywabwenge n’ibindi, hifashishijwe ibyo urubyiruko rukunda kuko urubyiruko rukunda kwidagadura, rukunda kwishima.

Umwe mubafatanya na Michou Pacifique Niyonkuru avugako haribenshi bifuza gukora uyu mwuga ariko hakabaho kwifata bitewe nuko bumvako hari umuco baba barenzeho naza kirazira, ariko agashimira mugenzi wabo wabatinyuye.

Niyonkuru yagize ati” Buriya hari bagenzi bacu benshi tuganira bagashima ibyo dukora bakifuza no kubikora ariko bagatinya ko babavuga nabi babashinja kwica umuco nyarwanda cg ababyeyi babo ugasanga nibo babaca intege kuko bumvako byababuza kwiga cg gukora ibindi bo bifuza ko abana babo bakora,gusa twe twabashije gutinyuka tubifashijwemo nigitekerezo cya mugenzi wacu Michou kandi intambwe turi gutera irashimishije.

Confiance mukuru wa Michou, yatubwiyeko bashyigikiye umwana wabo nk’umuryango ku nkunga bashoboye kumuha bamufasha kandi batewe ishema nibyo akora ndetse nintego afite.

Ntibikunze kubaho ko muturere twakure ya Kigali haba aba nyamideri kuko akenshi bisaba ubushobozi bwinshi ariko kugeza ubu hamwe na hamwe batangiye gukanguka aho urubyiruko rwatangiye gushaka imirimo iruteza imbere cyane cyane ko bimaze kugaragara ko imirimo Leta itanga idahagije kugirango abakeneye imirimo bose bayibone. Urubyiruko rwinshi rurangiza za kaminuza rukicara rwabuze icyo rukora. Ningombwa ko rero urubyiruko rureba mu mpande zose mu mpano bifitemo ndetse n’amahirwe atandukanye igihugu gitanga kugirango rwishakemo imirimo ndetse rubashe kwiteza imbere.

Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu bijyanye n’imyidagaduro baha umwanya munini umupira w’amaguru, kuko abenshi ni abafana b’ikipe y’amagaju ibarizwa mukarere ka Nyamagabe. Kuba akarere ka Nyamagabe gaturanye n’akarere ka Huye byakworoha gukoreramo umwuga w’imideri kuburyo bworoshye kuko kabamo urubyiruko rwinshi rwiganjemo abanyeshuri ba kaminuza zitandukanye cyane cyane kaminuza y’u Rwanda, ibi bikaba bikwiye gutera imbaraga nyinshi urubyiruko rwo muri aka karere kuko bafite benshi bafatanya, bafungutse mu mutwe kandi baturutse mubice bitandukanye by’igihugu kuburyo bashobora kubona ubujyanama bw’abantu batandukanye n’ibikorwa byabo bikamenyekana bikanitabirwa.

 

 

Mutabazi Parfait.

1 COMMENT

Leave a Reply to Rwibutso Conscience Emeline Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here