Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyaruguru: Ubuhamya bw’abagabo bahurira mu kagoroba k’abagabo.

Nyaruguru: Ubuhamya bw’abagabo bahurira mu kagoroba k’abagabo.

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, bahurira mu itsinda bise “Akagoroba k’abagabo” barahamya ko ryabahinduriye ubuzima baba abagabo nyabagabo.

Ntibyari bimenyerewe ko hari ahagaragara, itsinda ry’abagabo bishyira hamwe, bakaganira ku makimbirane aba mungo, kuko abenshi bari bafite imyumvire y’uko akagoroba k’ababyeyi ari ak’abagore gusa, ariko bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, baremye itsinda ribahuza bise “Akagoroba k’abagabo.”

Bamwe mu bagabo babashije kwitabira kugana muri iri tsinda, mu buhamya bwabo bavuga ko mbere yo kurema iri tsinda, bari barabaswe n’ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse n’amakimbirane, bibaganisha ku kuba banahohotera n’abo bashakanye, bamwe bagakubita n’abo bashakanye.

Nteziryayo uhamya iby’iri huriro yagize ati”Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nanga ko dusezerana. Ariko aho maze kwigishirizwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubu mureba nari wa mumusinzi wa burundu, ntabasha kubona ikaye y’umunyeshuri, ntakwigurira ipantaro, yewe nta n’igitenge cy’umugore ariko ubu turatekanye n’umuryango wanjye”.

Undi nawe uri muri iri huriro yagize ati”Aho tugereyemo twarigishanyije, bakatwigisha bihagije.Ubu ingo turimo nk’abantu bamaze kugera mu itsinda bimeze neza. Turi gushaka abandi kugira ngo bahinduke nk”uko twahindutse.”

Aba bagabo abenshi bahamya ko bari abasinzi, aho bafataga amafaranga yagatunze urugo bakajya kuyabitsa mu kabari,imiryango yabo bakayitererana, aho bahamya ko icyo gihe babaga bameze nk’abarwayi bo mu mutwe.
Ariko ubu bahamya ko amafaranga bakoreye yaba make cyangwa menshi agirira akamaro umuryango.

Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kagomba gukwira n’ahandi kuko kafashije kurwanya ihohoterwa,n’amakimbirane byo mu ngo.

Yagize ati”Aka kagoroba k’aba Papa ni agashya, ahubwo kagomba gukwira n’ahandi, niba baratahaga batinze bavuye mu kabari bagakubitwa, ubu bakaba bajya mu kagoroba bakaganira ku iterambere ryabo,nkeka ni ibintu byiza tugomba no gushyigikira, ubu abapapa bo muri Ngera batanga ubuhamya bw’uko bakubitwaga bagorobereje mukabari.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko yaba inzego bwite za Leta, abajyanama, abafatanyabikorwa, n’ imiryango itegamiye kuri Leta bafatanyiriza hamwe kugira ngo ihohoterwa rikorerwa mungo rimenyekane uko ryakwirindwa,n’ingamba zafatwa.

Mu Murenge wa Ngera mu kagoroba k’abapapa baganiriramo iby’iterambere ry’urugo, bakanatanga amafaranga yo kwizigama, no kugurizanya,mu gihe hari ugize ikibazo mu umuryango akabasha kugikemura.

Bimwe mubiza ku isonga mu gutera ihoterwa mungo, harimo ubuharike, ( gucana inyuma kw’abashakanye) ubusinzi, kutumvikana ku mitungo bashakanye, no kumvako buri wese ari Umuyobozi mu rugo, ntihabeho ubwuzuzanye n’ubwumvikane hagati y’abashakanye( mu miryango).

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here