Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sena yasabye Guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragagaye mu mitangire y’akazi n’imicungire...

Sena yasabye Guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragagaye mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye raporo ya Komisiyo y’Imibereho
y’abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu
ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Inteko Rusange ya Sena yafashe imyanzuro irimo gusaba
Guverinoma kugaragariza Sena intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe
ibibazo mu mitangire y’akazi no mu micungire y’abakozi nk’uko zagaragajwe na Minisitiri w’Abakozi
ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ku wa 18/07/2019 ubwo
bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo ku bibazo byari byagaragajwe
bishingiye kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2017-2018.

Inteko Rusange ya Sena yasabye kandi Guverinoma kugaragariza Sena ibyakozwe mu kugaruza
amafaranga Leta yahombye biturutse ku byemezo birebana n’imicungire y’abakozi ba Leta byafashwe
hatubahirijwe amategeko.

Sena kandi yemeje imyanzuro ireba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta aho yayisabye kujya
igenzura nibura 60% by’ibigo byatanze raporo y’uko amapiganwa yagenze kugira ngo ibone amakuru
ahagije no gukoresha ububasha ihabwa n’itegeko bwo gusaba inzego zibifitiye ububasha guhana
abadashyira mu bikorwa ibyemezo byayo kandi bakagaragazwa.

Mu guzuma iyi raporo, Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu yari
igamije kumenya uko ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bifasha Igihugu
kubahiriza amahame remezo, kumenya ibibazo byagaragajwemo bibangamiye iyubahirizwa ryayo no
gutanga inama zo kubikemura.

Nk’uko biteganywa n’amategeko inzego zigeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi ni
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta,
Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru
w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Banki Nkuru y’u Rwanda. Komisiyo y’Igihugu
y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo igeza raporo yayo kuri Sena gusa. Nyuma yo kwakira raporo, Komisiyo ya
buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe irayisuzuma igategurira raporo Inteko Rusange
ikayifataho ibyemezo bishyikirizwa inzego zibishinzwe.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here