Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sinabona umwanya wo kwita ku ntama ngo mbone n'uwo kujya muri Politiki-Apotre...

Sinabona umwanya wo kwita ku ntama ngo mbone n'uwo kujya muri Politiki-Apotre Joshua Masasu

Umuyobozi w’Itorero rya Restauration Church mu Rwanda no ku Isi, Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, yatangaje ko atabona umwanya wo kwita ku ntama (abakirisitu) ngo hanyuma ashake n’uwo kujya muri politiki, ibintu avuga ko bihabanye n’inyigisho za Bibiliya.

Apôtre Masasu yavuze ibi mu gihe bivugwa ko mu Rwanda hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero, bivanga muri politiki ndetse bakaba bafite n’imitwe ya Politiki (amashyaka) babarizwamo.
Uyu muvugabutumwa yagize ati “Urugero uyu munsi mbaye umunyamuryango wa FPR cyangwa umurwanashyaka wa PL, umukirisitu waza atari muri rya shyaka yajya ambonamo rya shyaka ntabwo naba nkimufashije.”
Yakomeje agira ati “Umuhamagaro wacu ni mugari cyane kandi dufite byinshi byo gukora bitatwemerera kuba twakora ibindi. Turasa n’abasifuzi bari hagati y’ikipe ebyiri tugomba kumenyekanisha abakinnye neza n’abakinnye nabi.Umujyanama iyo yabogamye akajya hamwe abura uko ajya inama.”
“Ntabwo nakwambara ishusho y’ishyaka rya Politiki”
Apôtre Masasu avuga ko umukozi w’Imana nyakuri adakwiye kwambara ishusho y’ishyaka.
Ati “Uyu munsi nk’umuntu w’Imana ntabwo nakwambara ishusho y’ishyaka rya politiki, niyo mpamvu leta yanashyizeho ‘sosiyete sivile’ ihuriramo abantu badafite ishusho ya politiki baharanira imibereho myiza.”
Yakomeje yibaza ati “Umukozi w’Imana wivanze akagira iyo shusho, byonyine umwanya awukura hehe wo kwita ku ntama, kugira ngo arenzeho n’ibindi? Dufatanya na gahunda za Leta kuko turi mu gihugu, igihugu ni icyacu, tugomba kugikorera , kandi gahunda nyinshi za Leta zimwe na zimwe z’imibereho y’abanyarwanda tuzihuriyeho kuko uwo twita umuyoboke ni wa muturage.”
Umushumba w’Itorero rya Restauration avuga ko intambara ya Politiki nta mukozi w’Imana wabona umwanya wo kuyijyamo, dore ko ngo na Bibiliya itabyemera.
Avuga kandi ko igihe cye kinini agikoresha mu gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana, bityo ngo ntiyabona umwanya wo kubivanga na Politiki.

Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, asanga kuba umuvugabutumwa ukabarizwa no mu mashyaka ya politiki bigoye
 
By : Ubumwe.com

80 COMMENTS

  1. I have not checked in here for a while since I thought it was getting boring, but the last several posts are great quality so I guess I will add you back to my everyday bloglist. You deserve it my friend 🙂

  2. I’ve been browsing online more than 3 hours as of late, yet I never discovered any fascinating article like yours. It’s pretty value sufficient for me. In my view, if all webmasters and bloggers made good content as you did, the internet will likely be much more helpful than ever before.

  3. Fantastic beat ! I would like to apprentice while you amend your website, how can i subscribe for a blog website? The account helped me a acceptable deal. I had been a little bit acquainted of this your broadcast offered bright clear idea

  4. “I was curious if you ever considered changing the page layout of your site? Its very well written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better. Youve got an awful lot of text for only having 1 or two images. Maybe you could space it out better?”

  5. What i don’t realize is in truth how you’re not actually a lot more well-appreciated than you might be right now. You are very intelligent. You know thus considerably on the subject of this matter, made me individually imagine it from a lot of numerous angles. Its like men and women don’t seem to be fascinated except it’s something to accomplish with Girl gaga! Your personal stuffs excellent. All the time take care of it up!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here