Home Uncategorized Ukuri ku bufataye buke bwa Herman Worshippers na Gisubizo Ministry kwamenyekanye

Ukuri ku bufataye buke bwa Herman Worshippers na Gisubizo Ministry kwamenyekanye

Muri iki cyumweru nibwo mu mujyi wa Kigali hatangiye kumvikana inkuru ivuga ko HermanWorshipers International ifitanye ikibazo gikomeye na Gisubizo Ministries ngo kuko batigeze bagaragara mu gitaramo cyabo cyabaye ku cyumweru mu rusengero rwa Christian Life Assembly(CLA)
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2016 nibwo mu itorero rya Christian Life Assembly habereye igitaramo cya Herman worship Team bise ‘Kuramya ni ijuru ku isi Live concert 2016’ cyo kumurika Alubum (umuzingo)yabo y’amashusho,mu bari kurutonde rwo gufasha iyi korali na Gisubizo ministry yari irimo ariko bageze ku  wanya bakagombye kuririmbamo iyi korali irabura kuko uwari uyoboye igitaramo yarayihamagaye irabura ndetse anavuga ko ni bahagera bamubwira akabaha umwanya bakaririmba, ariko igitaramo cyageze ubwo kirangira Gisubizo Ministry itarahagera.
Ibi rero byabaye nk’ibitangaza abantu benshi ndetse  banatangira kwibaza ibibazo byinsh bibaza niba HermanWorshippers itaramenyesheje Gisubizo Ministry cyangwa niba ari Gisubizo Ministry itarashatse kwitabira ubu butumire,gusa mu kiganiro umuyobozi wa Herman , Bigangu Prosper yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo yatangaje ko bari babamenyesheje ko bari buze ndetse banababwira uko gahunda yifashe ndetse n’igihe baza kuririmbira,ngo ariko baje gutungurwa no kubabura muri uwo mwanya,ariko ngo babamenyesheje impamvu yabateye gutinda cyane bityo ngo nta kibazo kirimo.
Mu kiganiro umunyamakuru w’ubumwe.com yagiranye n’umwe  mu bayobozi ba Gisubizo Ministry Yagize ati:”Nukuri Herman yari yatumenyesheje, ariko twagize ikibazo cy’uko Imodoka yadupfiriyeho turi mu nzira tubura uko tuza ariko twaje kuhagera turababwira kandi baratubabariye nta kibazo.”
Ibi rero byasaga n’ibikuyeho urujijo rwari ruri mu bantu bibaza ko wenda haba hari agatotsi kari hagati muri aya matsinda.
 
Zarcy Christian

59 COMMENTS

  1. “That is the appropriate blog for anyone who needs to seek out out about this topic. You notice a lot its nearly laborious to argue with you (not that I actually would need…HaHa). You definitely put a new spin on a topic thats been written about for years. Nice stuff, just nice!”

Leave a Reply to vinod reviews Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here