Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo w’imyaka 76 yazutse nyuma y’iminsi 4 ari mu buruhukiro (Morgue) bw’Ibitaro.

Umugabo w’imyaka 76 yazutse nyuma y’iminsi 4 ari mu buruhukiro (Morgue) bw’Ibitaro.

Umugabo wari mu basaza bo mu Itorero ry’aba pantekote witwa John Atteh wo mu gihugu cya Ghana yagarutse ibuzima nyuma y’iminsi 4 abaganga batangaje ko yapfuye ari mu buruhukiro bw’Ibitaro.

Umuhungu wa John Atteh utuye muri Accra, witwa Deacon Joseph Mensah,yahamagawe ku bitaro aho ise yari arwariye abwirwa amakuru ko yashizemo umwuka ariko ntibyahise bimukundira ko amugeraho bitewe n’ikibazo cy’amikoro make, byamushobokeye ko amugeraho hashize iminsi 4.

Ubwo Deacon yageraga ku Bitaro, yasanze ise ari mu buruhukiro bw’ibi bitaro (morgue) atumaho amasazi, aterura isengesho rigufi asengera umurambo wa se, nyuma y’iryo sengesho abona ise anyeganyeze nk’usubiye ibuntu.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Naij, avuga ko urusengero uyu mubyeyi w’imyaka 76 yarasanzwe asengeramo cyatangarije TV3 ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi 4 mu buruhukiro bw’itaro bya Leta byitwa Kyekyewere mbere y’uko azuka. Umuhungu we Deacon nawe usanzwe usengera mu Itorero ry’abapantekoti ryitwa Bethlehem mu gace ka Ashaiman isengesho rigufi yasenze bahamya ko ariryo ryagaruye ise ibuzima.

Uyu Deacon  yavuze ko yitabye telefoni ya nyina umubyara kuwa Gatanu Tariki 17/07/2020 amubwira ko ise amaze kwitaba Imana ko agomba kwihutira kugera ku Bitaro akamufasha kwuzuza ibisabwa banamushyira mu buruhukiro, ariko avuga ko nyuma yo kumenya iyi nkuru y’inca mugongo yasanze bitamukundira ko yahita ashobora kugera  Dunkwao Kyekyewere ku Bitaro bitewe n’amikoro make, nibwo byaje kumukundira ku itariki 21/07/2020 nyuma y’iminsi 4.

John Atteh w’imyaka 76 wamaze iminsi 4 yarapfuye (ibumoso) n’umuhungu we Deacon Joseph Mensah wamusengeye arazuka ( iburyo)

Ageze ku Bitaro bya Kyekyewere, aho yasanze umurambo wa se, upfutse mu gitambaro mu buruhukiro, utumaho amasazi aterura isengesho rigufi mu mbaraga arasenga we na nyina n’abandi bantu bari babatabaye, hanyuma uwari wapfuye afungura amaso atangira no guhumeka.

N.Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here