Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 29 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 29 MUTARAMA

Mu biranga itariki ya 29 Mutarama mu mateka, harimo kuba inteko ishinzwe kurinda ubusugire bw’ururimi rw’Igifaransa (Académie Française) yaratangiye ku mugaragaro (1635), igizwe n’abagabo 40 bari bariyise « Abadapfa ». Uyu munsi kandi Chistophore wari warahiritse Papa Léon wa V akigira papa nawe yakuweho (904), naho muri Afrika y’epfo hagaragaye imyigaragambyo ya mbere ikomeye y’abirabura yarwanyaga ivangura bakorerwa n’abazungu (1950).

Ibirambuye kuri uyu munsi mu mateka ni ibi bikurikira :

904 : Hashyizweho Papa Serge wa III i Vatican, uyu akaba yarasimbuye Christophore wiswe antipape (urwanya papa) mu mateka, bitewe n’uko yahiritse Papa Léon V akamushyira muri gereza muri 903. Afatanije n’abari bamushyigikiye, yishyize ku mwanya wa papa, ariko aza gukurwaho kuri iyi tariki Papa Serge wa III yimikiweho, kandi ashyirwa muri gereza.

1635: Ni bwo hatangijwe ku mugaragaro inteko ishinzwe kurinda ubusugire bw’ururimi rw’Igifaransa (Académie Française). Muri iyi myaka, abantu b’abahanga bari bafite umugenzo wo guhurira ahantu hamwe buri cyumweru bakaganira ku bumenyi butandukanye n’ururimi rw’Igifaransa kirimo. Ni bwo rero Cardinal de Richelieu (wari nka ministri w’intebe ku bwami bwa Louis XIII) yiyegereje ikipe imwe y’aba bahanga, ikaba ari iyahuriraga mu rugo rwa Valentin Conrat, umunyamabanga w’umwami Louis wa XIII. Iyi kipe yari igizwe n’abahanga 40 biyise Les immortels (Abadapfa). Amaze kubabonaho ubucuti, yabasabye gukora ibintu binyuze mu mategeko, bakajya bakorera Leta n’ubwami. Aha ni ho havuye igitekerezo cya Académie Française, amasezerano ayishyiraho akaba yarashyizweho umukono ku wa 29 Mutarama 1635.

1712: Ahitwa Utrecht mu Buholandi abahagarariye ibihugu byabo bo ku mugabane w’u Burayi batangije imishyikirano igerageza guhosha intambara yiswe Guerre de la Succession d’Espagne (intambara yo kurwanira ingoma ya Espagne) yari imaze imyaka 10. Iyi ntambara yakuruwe n’uko umwami wa Espagne Charles wa II utaragiraga umwana yaraze ikamba ry’ubwami Philippe d’Anjou (izina ry’ubwami ni Philippe V), uyu akaba yari umwuzukuru w’umwami w’Ubufaransa Louis wa XIV. Bitewe n’ubwoba bw’uko Espagne n’Ubufaransa byazaba igihugu kimwe, ibihugu by’i Burayi ariko cyane cyane biyobowe n’Ubwongereza na Autriche byatangije intambara birwanya Espagne n’Ubufaransa. Iyi ntambara yamaze imyaka 10.

1795: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hasohotse itegeko ryemerera umuntu uhatuye imyaka 5 kubona ubwenegihugu.

1961: Kansas yabaye Leta ya 34 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1863: Habaye ubwicanyi bwa Baer River (aha ni  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika). Nyuma y’aho umuhinde w’umunyamerika wo mu bwoko bw’Abashoshone yiciye umukoloni w’umuzungu, Colonel Connor wayoboraga ingabo z’abakoloni b’abazungu yateye inkambi y’Abashoshone, yica abantu 400, harimo abagabo, abagore n’abana.

1886: Karl Benz, uwatangije uruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa Benz, yashyikirije ubuyobozi bw’Ubudage ibyangombwa byerekana ko ari we ukoze iyi modoka bwa mbere.

1949: Ubwongereza bwemeye Leta ya Isiraheli nka Leta (Leta ya Isiraheli ikaba yari yashyizweho kuri 14 Gicurasi 1948).

1950: Imyivumbagatanyo ya mbere ikomeye y’Abanyafurika y’epfo b’abirabura, bakoze barwanya ivangura bakorerwaga n’abazungu (Apartheid).

1957: Inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yemerera ubwenegihugu umugore washatse.

1986: Yoweli Kaguta Museveni yagiye ku butegetsi bwa Uganda nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

1996: Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Jacques Chirac yatangaje ko igihugu cye gihagaritse burundu igeragezwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi, nyuma yo kubigerageza inshuro 4, amahanga akabyamagana.

2005: Ingendo z’indege hagati y’Ubushinwa na Taiwan zongeye gufungurwa. Izi ngendo zaherukaga mu 1949.

2006: Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Jacques Chirac yemeje ko buri tariki ya 10 Gicurasi, igihugu cye kizajya kibuka abakorewe ubucakara, n’icuruzwa ry’Abirabura ryakorerwaga ku migabane 3 (Uburayi, Afrika na Amerika).

2010: Isi, umubumbe wa Mars, izuba n’ukwezi byagiye ku murongo umwe mu gihe gito cyane, hakaba hari ku isaha ya 18h40 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Ifoto igaragaza isi, umubumbe wa Mars, izuba n’ukwezi biri ku murongo umwe kuri 29 Mutarama 2010.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1975: Sara Gilbert, umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi.

1977: Eddie Shannon, umunyamerika ukina umupira w’amaboko wa Basketball.

1982: Adam Lambert, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

1988: Keylan Blanc, umukinnyi wa filime w’umufaransa.

1996: Alpha Kaba, umukinnyi wa Basketball w’umufaransa.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza uyu munsi: Mutagatifu Jilidasi (570)

Mutagatifu Jildasi yavutse ahagana mu mwaka wa 494 mu gihugu cya Ekose. Yize mu kigo cy’abamonaki cyari giherereye mu majyepfo y’Ubwongereza. Mutagatifu Kolombani wabayeho mu gihe cye, avuga ko Jilidasi yari yarahimbwe izina rya « Sapiens » bivuga, umunyabwenge cyangwa uwitonze. Hari igitabo kivuga ku mateka y’Ubwongereza mbere y’umwaka wa 400. Icyo  gitabo cyitwa  « De excidio et Conguestu Britanniae » bavuga ko cyanditswe na Jildasi. Muri icyo gitabo, ashishikariza abantu gukunda ubuzima bw’abihayimana b’abamonaki, akaba yaranditse n’amategeko abagenga, atari aremereye cyane nk’ayo abo mu gihe cye bashyiragaho.

Yahawe ubupadiri muri 518. Yabanje kwigisha ivanjili bene wabo bo mu Bwongereza. Bavuga ko yari azi kuvuga, amagambo ye agacengera imitima y’abamwumvaga. Nyuma yaho yagiye kwamamaza ivanjili mu gihugu cya Irilande (ni kimwe mu birwa bigize Ubwongereza kikaba giherereye mu majyepfo y’Ubwongereza). Yaje kwambuka inyanja aza kwamamaza ivanjili mu ntara ya Bretagne, iri mu majyaruguru y’Ubufaransa. Ahageze, yabanje kuba wenyine, nyuma aza gushinga ikigo cy’abihayimana b’abamonaki cyitiriwe izina rye kugeza na n’ubu.

Yaje kwitaba Imana ku itariki 29 Mutarama mu mwaka wa 570.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here