Ku itariki ya 10 Gashyantare 1970, umwami wa Lesotho Mosheoshoe II yahiritswe ku bwami bimutera guhunga igihugu cye. Ibi byabaye nyuma y’aho ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ari nayo yari abaye bwa mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1966.
Uwari minisitiri w’intebe icyo gihe ari we Joseph Leabua Jonathan yahise acura umugambi wo guhirika ubwami bwa Moshoeshoe II, asesa inteko ishinga amategeko, ahagarika itegeko nshinga kandi ategeka umwami guhunga kuko yari yanze ko ibyavuye mu matora biseswa. Kuva umwami yahunga, Joseph Leabua Jonathan yakomeje kuyobora igihugu cya Lesotho kugeza igihe umwami yaviriye mu buhungiro muri Kamena 1970 yemeye ko ibyavuye mu matora biseswa.
Ku itariki 10 Werurwe 1990 umwami Moshoeshoe II yongeye guhirikwa ku bwami, umuhungu we Letsie III ategekwa kuba umwami ku itariki 12 Ugushyingo 1990, mu gihe se Moshoeshoe II yari yarahungiye mu Bwongereza. Kuva tariki 25 Mutarama 1995, umwami Moshoeshoe II yongeye kugaruka mu gihugu cye, ayobora na none igihugu cya Lesotho kugeza apfuye kuri 15 Mutarama 1996.
Ibindi byaranze itariki ya 10 Gashyantare mu mateka
1949: Akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kafashe umwanzuro wa 68, urebana n’amategeko agenga akanagena igabanywa ry’intwaro mu isi.
1993: Albert Zafy yatorewe kuba perezida wa Repubulika ya Madagascar.
1940: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasohotse bwa mbere filimi ishushanyije ikundwa n’abana ndetse na bamwe mu bakuru ya Tom and Jerry. Iyi igaragaramo imbeba yitwa Jerry n’injangwe yitwa Tom zihora zihanganye, ariko ikaba ikoze mu buryo busetsa abayireba.
1970: Mu Bufaransa, ahitwa Savoie, habaye impanuka yatewe n’urubura rwinshi rwari rumaze iminsi rugwa, rukora igisa n’umusozi, nuko ku itariki 10 Gashyantare 1970 ruramanuka ruhitana abantu 39, abandi 37 barakomereka.
2009: Ibyogajuru Iridium-33(cya sosiyete ikora ubucuruzi Iridium Satellite) na Kosmos-2251 (cy’igisirikare cy’Abarusiya) byaragonganye, saa kumi z’amanywa n’iminota 56 ku isaha mpuzamahanga ya GMT. Iyi mpanuka ariko nta ngaruka yagize ku batuye isi.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:
1978: Don Omar, umunyamerika uririmba injyana rap.
1979: Gabri, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.
1981: Aloysius Anagonye, umunyamerika ukina umukino wa Basket.
1986: Radamel Falcao, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Colombia na Nahuel Guzman umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.
1997: Chloë, umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi.
Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:
Mutagatifu Arunodi
Arunodi Cutaneo yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani, avukira mu muryango ukomeye w’Ahitwa Paduwa. Yaje kuba umupadiri uyobora Sainte Justine (wayoboraga Sisile). Aha hari umutegetsi w’umugome witwaga Ezzelino. Uyu yahize Arunodi cyane, undi amuhungira mu buvumo kugira ngo atamwica. Umwami Ferederiko II yaje gufata aka gace, Arunodi ava mu bwihisho. Ntibyateye kabiri Ezzelino aza kongera gufata aka gace, afata Arunodi amushyira muri gereza aho yamaze imyaka 8 mbere yo gupfa.
Mutagatifu Skolastika
Skolastika ni umubikira wavukiye i Norsiya mu Butaliyani mu mwaka wa 480. Yashinze ikigo cy’abamonakikazi bagenderaga ku mategeko bahawe na Mutagatifu Benedigito (ari we musaza we). Skolastika na musaza we babaye urugero rw’urukundo rwiza rw’abavandimwe rwa gikiristu.
Olive UWERA